English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga imisanzu muri gahunda ya ‘Ejo Heza’ binyuze mu matsinda yabo yo kwizigamira, ariko bakaba batabona ayo mafaranga kuri konti zabo.

Aba baturage bagaragaza impungenge zabo, bavuga ko iyo babajije ubuyobozi bw’Akagari impamvu batabona imisanzu kuri konti zabo, basubizwa ko “Sisiteme yapfuye” cyangwa bakabwirwa “gutegereza.”

Abaturage bafite impungenge z’aho amafaranga yabo yagiye

Nuyanga Athanase, uhagarariye itsinda ry’abarezi b’abana b’incuke mu Mudugudu wa Rwamamaga, avuga ko bamaze imyaka itatu batanga imisanzu, ariko ntibabone ubutumwa bubamenyesha ko yageze kuri konti zabo.

Yagize ati "Ntitubona ubutumwa, ntitumenya aho ayo mafaranga ajya. Iyo tubajije batubwira ko biri kwa BDE (usanzwe ayakira) ngo hari ibyo atari yasoza. Ariko se umwaka wa mbere ugashira, n’uwa kabiri, tugakomeza gutegereza?.”

Nyiramariza Rosalie na we avuga ko iyo batangaga imisanzu, babanzaga kuzuza inyandiko, ariko nyuma bakabura amafaranga ku makonti yabo.

Yagize ati "Twaramubazaga (uwayakiriye) akatubwira ngo tujye kubaza kwa BDE ku Murenge. Twagiye kuhagera ariko nta butumwa na bumwe bwo muri ‘Ejo Heza’ twigeze tubona. Bamwe muri twe bamaze imyaka itatu bategereje."

Nyirabugirimana Angelique na we ashimangira ko we n’itsinda yabagamo batigeze babona ubutumwa bwemeza ko imisanzu yabo yageze kuri konti.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasezeranya gukurikirana ikibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye aho ayo mafaranga yagiye.

Yagize ati "Tumaze iminsi dusura Akagari ka Nyange n’utundi tugari, ariko iki kibazo bari batarakitugezaho. Niba bahari mwabadusigira tugakurikirana, tukamenya ayo matsinda, amafaranga yizigamwe, ndetse tukareba mu sisitemu niba ataragezemo.”

Yongeraho ko hari abantu bashobora kuba batari inyangamugayo batwara amafaranga y’abaturage, bikaba bigira ingaruka ku rwego rw’igihugu kuko gahunda ya ‘Ejo Heza’ ari iyo gufasha Abanyarwanda kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza habo.

Iki kibazo cyatumye bamwe mu baturage bagira impungenge ku buryo bwo kubitsa no kwizigamira, bakavuga ko bakeneye ibisobanuro byimbitse ku mafaranga yabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana iki kibazo no gukosora ibitagenda. 

Abaturage barasaba ibisobanuro byimbitse

Aba baturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mafaranga yabo, bakamenyeshwa aho yagiye ndetse bakagaragarizwa uburyo bwo kuyasubizwa niba yarakoreshejwe nabi.

Gahunda ya ‘Ejo Heza’ yashyizweho na Leta y’u Rwanda kugira ngo ifashe Abanyarwanda bose, by’umwihariko abikorera n’abari mu mirimo itanditse, kugira ngo bazabone amafaranga y’ubuzima bwiza mu zabukuru.



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Rwamucyo Ernest arasoza inshingano ze muri Loni: Ese ni inde uzamusimbura?

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.

Gihitanye abaturage benshi: M23 yamaganye igitero cy’ubwicanyi cyagabwe i Bukavu.

DRC: Igituma abaturage ba Uvira batishimira igaruka ry’Abapolisi babasize mu mage.

Urukiko rwo muri Nigeria, rwashyize akadomo ku byo Naira Marley ahora ashinjwa n’abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 08:22:28 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngoma-Imisanzu-ya-Ejo-Heza-yaburiwe-irengero-Abaturage-batagira-ingano-barasaba-ibisobanuro.php