English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Igituma abaturage ba Uvira batishimira igaruka ry’Abapolisi babasize mu mage.

Abaturage bo mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ntibishimiye igaruka ry’abapolisi barenga 1,000 bari bahungiye mu Burundi ubwo umutwe wa M23 wabegerezaga, kuko batabafitiye icyizere.

Aba bapolisi bari bahungiye i Bujumbura, bagarutse nyuma y’icyumweru kimwe bahunze, bakirwa na Guverineri Wungirije wa Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Elakano, ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Uvira, Kyky Kifara.

Abaturage ntibishimiye igaruka ry’abapolisi

Igaruka ry’aba bapolisi ntiryakiriwe neza n’abaturage, bamwe bagaragaza ko babasize mu bihe bikomeye, bikabatera kutabagirira icyizere. Alexis Byadunia, umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, yavuze ko badashaka kubona aba bapolisi bagarutse.

Ati “Ntabwo twemeranya n’igaruka ryabo, kuko ntitubabifite icyizere. Twari tumaze iminsi itatu tutumva urusaku rw’amasasu.’’

Ku ruhande rw’Umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile muri Uvira-Fizi, Mafikiri Mashimango, we yavuze ko igenda ry’aba bapolisi ryateye umujinya abaturage kuko batari babyiteze.

Mashimango aganira na ACTUALITE.CD yagize ati “Ubusanzwe Polisi ishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ntiyari ikwiye kubasiga mu bihe bigoye. Ubu turi mu bihe bikomeye aho buri munota ushobora kumvikana urusaku rw’amasasu.”

Abaturage barasaba kongerwa imbaraga mu mutekano

Nubwo aba bapolisi bagarutse, abaturage ntibanyuzwe n’icyemezo cyafashwe, kuko babafata nk’ababarangaranye igihe bari mu kaga. Gusa, barasaba ko hakongerwa imbaraga mu mutekano kugira ngo ubuzima busubire mu buryo muri uyu mujyi ukomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano mucye.

Ibibazo by’umutekano muri Kivu y’Epfo bikomeje gufata indi ntera, aho imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 ikomeje gufata indi ntera, bikabangamira ubuzima bw’abaturage muri aka gace.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Uko abaturage n'Inshuti z'u Rwanda muri Nigeria bifatanyije mu mugoroba wo Kwibuka

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Leta ni Umubyeyi! – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 12:45:30 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Igituma-abaturage-ba-Uvira-batishimira-igaruka-ryAbapolisi-babasize-mu-mage.php