English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko isoko rya Gisenyi rigiye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 14 y’amacenga (Amafoto)

Mu gihe cy’imyaka 14, abacuruzi n’abaguzi bo mu isoko rya Gisenyi babayeho mu kavuyo, mu mwanda no mu buryo butesha agaciro ubucuruzi bugezweho, imvura yangiriza ibicuruzwa byabo, izuba rikabyumisha atari ngombwa, ubucuruzi bukaba ubwa nyakamwe. Nyamara amaherezo y’igihe kirekire agiye kuba impamo, kuko nyuma y’imyaka 14 ryitezweho kuba umusemburo w’ubukungu, ubu rigeze ku musozo, biteganyijwe ko rizatangira gukora bitarenze Nyakanga 2025.

Imirimo igeze ku musozo, biteganyijwe ko rizatangira gukora bitarenze Nyakanga 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, yemeza ko ibikorwa bya nyuma birimo gutunganya parikingi no gutoranya kompanyi izafasha mu kwimura abacuruzi biri kurangira.

Yagize ati: “Twifuza ko uku kwezi kwa Karindwi kuzarangira ibikorwa byose byarangiye, harimo gushyira abacuruzi mu bibanza no gutaha isoko ku mugaragaro.”

Bitegeanyijwe ko imirimo ya nyuma izasiga iri soko ryubatswe mu buryo bugezweho: rifite ibibanza byinshi kandi bijyanye n’igihe, parikingi rusange nini, ubwiherero bwa kijyambere, n’ahantu hagenewe ubucuruzi bw’amoko atandukanye harimo ibiribwa, imyenda, ibikoresho bya tekinoloji n’ibindi.

Ibi byose bigamije guhindura isura y’umujyi wa Rubavu no guteza imbere uburyo bugezweho bw’ubucuruzi.

Akarere ka Rubavu kamaze gutangira imyiteguro yo kubaka icyiciro cya kabiri cyaryo kizwi nka “Gisenyi Modern Market Phase II

Uretse iri soko rya mbere, Akarere ka Rubavu kamaze gutangira imyiteguro yo kubaka icyiciro cya kabiri cyaryo kizwi nka “Gisenyi Modern Market Phase II,” kizubakwa inyuma y’icya mbere. Nubwo inyigo yacyo itarasohoka, biteganyijwe ko imirimo izatangira mu Ukuboza 2025. Icyo cyiciro gishya kizaba gifite amagorofa menshi kandi ari kinini kurusha icya mbere, kuko kizaba cyubatswe ku buso bwa metero kare 7,034.

Umwe mu bacuruzi bacururiza imyenda muri Gisenyi yatangarije Ijambo.net ati: “Twari tumaze igihe dutegereje iri soko, bamwe muri twe twari twaracitse intege. Ariko kubona rigeze ku musozo biduhaye ikizere n’ibyishimo byinshi.”

Iri soko rizahindura imikorere y’ubucuruzi muri Rubavu, rirusheho kuba igicumbi cy’isuku, iterambere n’ubuhahirane mpuzamahanga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri soko rizahindura imikorere y’ubucuruzi muri Rubavu
Nyuma y’imyaka 14 ryitezweho kuba umusemburo w’ubukungu
Imirimo ya nyuma izasiga iri soko ryubatswe mu buryo bugezweho
Hejuru ku igisenge

Icyiciro cya II kizaba cyubatswe ku buso bwa metero kare 7,034.

Abacururiza muri iri soko bagomba kwimukira muri Gisenyi Modern Market mu kwezi kwa Nyakanga

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, yemeza ko ibikorwa bya nyuma biri kugera ku musozo

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-20 07:20:35 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-isoko-rya-Gisenyi-rigiye-gufungura-imiryango-nyuma-yimyaka-14-yamacenga-Amafoto.php