Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho
Umugabo w’imyaka 47 wo mu Buhinde yafashwe na polisi yo mu gace ka Ghaziabad ashinjwa kwiyitirira kuba ambasaderi w’ibihugu bitabaho nk’"Seborga," "Westarctica," na "Poulbia Lodonia".
Kuva mu 2017, yashutse abantu ababwira ko ari ambasaderi w’ibi bihugu mu Buhinde, abizeza akazi cyangwa visa z’amahanga, bityo abatari bake bakamuha amafaranga. Uyu mugabo yakoreraga muri villa ifite ibendera ry’igihugu, imodoka zihenze zifite plaque z’abadipolomate, ndetse afite amafoto acurano agaragaza nk’aho yahuye n’abayobozi b’ibihugu bikomeye.
Polisi yamusanganye amafaranga abarirwa muri miliyoni 4.5 z’amarupiya (agera ku $52,000), pasiporo mpimbano, kashe za guverinoma n’ibindi bimenyetso by’uburiganya. Agace ka Westarctica kavuze ko kamuhaye izina ry’icyubahiro nka “Honorary Consul” muri 2016, ariko ntikamuhaye ububasha bwo kuba ambasaderi.
Uyu mugabo kandi akekwaho gukora iyezandonke y’amafaranga anyuze mu makompanyi afite mu bindi bihugu. Ubu arafunzwe, ariko we ubwe ntaragira icyo atangaza ku byaha aregwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show