Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda – NISR) muri raporo ya Labour Force Survey 2025 , cyatangaje ko kugeza muri Gicurasi 2025, abaturarwanda bafite imyaka 16 kuzamura bemerewe gukora (labour force age) bari miliyoni 8,5. Muri bo, miliyoni 4,5 bafite akazi, mu gihe abagera ku bihumbi 710 babarwa nk’abashomeri.
Iyo ufashe miliyoni 8,5 ugakuramo abafite akazi n’abashomeri, usigarana abantu 3.218.556. Aba bantu bafite imyaka yo gukora ariko nti babarwa nk'abashomeri kandi nti babarwa nk'abantu bari mu kazi, ese abo bantu barihe?, babayehoo bate?.
Ubusanzwe, abantu batari ku isoko ry’umurimo bashobora kuba bafite impamvu zitandukanye,bishobora kuba barabuze amahirwe yo kubona akazi cyangwa se bakaba bakora ariko mu buryo butazwi na leta.
Aha ni hamwe mu hatekerezwa hashobora kuba hari umubare wabaturaged bafite imyaka yo gukora ariko nti babe bari ku isoko ryumurimo kandi batabarwa nk'abashomeri.
Abiga mu mashuri cyangwa za kaminuza
Uyu ni umubare munini w’abakiri mu mashuri batarinjira mu kazi, cyane cyane urubyiruko, aba ntabwo babarwa nk'abakozi kandi ntwabwo babarwa nk'abashomeri kuko bagikurikirana amasomo abategurira ejo heza.
Abafite ubumuga cyangwa uburwayi
Uyu nawo ni umubare munini ugizwe n'abafite ubumuga cyangwa indwara zidakira, akenshi aba bantu nta kazi baba bafite bitewe nuko ku isoko ry'umurimo bafatwa nk'abantu badafite ubushobozi bwo gukora kabone nubwo baba babufite.
Abita ku mirimo yo mu rugo
Aba biganjemo abita ku bana, abita ku barwayi, cyangwa indi mirimo itishyurwa ariko ifite umumaro mu muryango.
Abahisemo kutinjira mu kazi
Hari abashobora kuba bafite ubushobozi bwo gukora ariko bahisemo kudashaka akazi muri icyo gihe, bitewe n’impamvu zabo bwite.
Abarambiwe gushaka akazi
Rimwe na rimwe biterwa no gushaka akazi igihe kirekire ntukabone, bikaba intandaro yo kureka kugashaka, iki kiciro nacyo kirimo umubare utari muto.
None ibi bishatse kuvuga iki?
Muri siyansi y’imibereho y’abaturage, iki cyiciro cyitwa abatari ku isoko ry’umurimo (labour force non-participation). Bafitanye isano itaziguye n’iterambere ry’igihugu, kuko ubwinshi bwabo bushobora kugaragaza ibibazo by’ubukungu, imiterere y’amasoko y’umurimo, cyangwa imbogamizi z’ubumenyi n’ubushobozi.
Abahanga bavuga ko kugabanya uyu mubare bisaba gushyiraho gahunda z’amasomo y’imyuga, guteza imbere ubucuruzi n’imishinga iciriritse, kongera amahirwe y’akazi mu byaro, no gufasha urubyiruko kubona ubunararibonye mu kazi.
Ingaruka ku bukungu
Iyo umubare w’abatari ku isoko ry’umurimo ari munini, igihugu kiba gisa nk’ikirimo gukoresha igice gito cy’ubushobozi gifite mu bantu. Ibi bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), ku misoro itangwa, ndetse no ku iterambere rusange.
Kuba abarenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari mu mirimo yinjiza amafaranga bishobora kuba impuruza ikomeye ku bayobozi, abashakashatsi, n’abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo hashakwe ibisubizo bituma abantu benshi bashobora kwinjira mu isoko ry’umurimo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show