Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.Ibi byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasinye amasezerano mashya akubiyemo ingingo zigenzi kurusha amasezerano yari asanzwe afite.
Manzi Thierry yagize uruhare rwe rukomeye mu gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya 14 cya shampiyona ya Libya . Mu mukino wa nyuma wabaye ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, Al Ahli Tripoli yatsinze Al Ahly Benghazi ibitego 2-0, aho Manzi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 5, naho Hamdou El Houni atsinda icya kabiri ku munota wa 83. Uyu mukino wabereye mu Butaliyani, ukaba warafashije Al Ahli Tripoli kwegukana igikombe cya shampiyona ya Libya ku nshuro ya 14.
Uyu mukino kandi wafunguye amarembo ya Al Ahli Tripoli mu irushanwa rya CAF Champions League, aho biteganyijwe ko bazahura na Dadjè FC yo muri Benin mu mikino y’ibanze. Niba batsinze, bazahura n’ikipe ikomeye nka ASCK yo muri Togo cyangwa RS Berkane yo muri Maroc mu mikino ikurikira.
Manzi Thierry, w’imyaka 29, yatangiye gukina umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Isonga FC, akomeza mu makipe ya Marines FC, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, AS FAR yo muri Maroc, ndetse no muri AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Al Ahli Tripoli mu mwaka wa 2023. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda kandi yagaragaje ubuhanga n’ubwitange mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho amaze gukina imikino 39 akaba yaratsinze ibitego 4.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show