Uko Visi-Perezida Riek Machar yisanze mu gihome
Inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo zaraye zitaye muri yombi Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Riek Machar.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Pal Mai Deng usanzwe ari umuvugizi w’ishyaka rye rya SPLM-IO rya Riek.
Ibitangazamakuru byinshi byo muri Sudani y’Epfo byasubiyemo amagambo ye avuga ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 26 Werurwe.
Aya makuru kandi yanemejwe n’abarimo Umuryango w’Abibumbye, biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
UNMISS mu itangazo yasohoye yavuze ko abategetsi ba Sudani y’Epfo “begereye cyane kwinjira mu ntambara yeruye cyangwa kugarura igihugu mu mahoro na demokarasi”, isaba impande zihanganye “kwifata no gushyigikira amasezerano y’amahoro” yemeranyijwe mu 2018.
Ubu butumwa bwunzemo ko ibyo nibidakorwa Sudani y’Epfo ishobora “gusubira mu ntambara” itazasenya gusa Sudani y’Epfo ahubwo “izanagira n’ingaruka ku karere kose.”
Umwuka mubi wadutse hagati ya Riek Machar na Perezida Salva Kiir mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu wa kabiri yari amaze kwirukana akanasimbuza ba visi perezida babiri hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu bose bo ku ruhande rwa Machar.
Ni umwuka mubi wanateje imirwano yasakiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba bisanzwe bizwi ko ziri ku ruhande rwa Machar. Ni imirwano yabereye mu mujyi wa Nassir, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo.
Ubushyamirane i Juba mu murwa mukuru bwafashe indi ntera ubwo muri uku kwezi bamwe mu baminisitiri n’abakuru mu gisirikare bo ku ruhande rwa Machar batabwaga muri yombi.
Amakuru atandukanye avuga ko Salva Kiir afite impungenge ko mukeba we Riek Machar yaba ashaka kumuhirika ku butegetsi; ibyatumye yitabaza ingabo za Uganda ngo zimufashe guhangana n’uriya Visi-Perezida we.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show