English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yisanze mu matsinda akakaye muri Uganda.

Mu gihe irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka gatanu (CAVB Club Championship) ritangira none i Kampala muri Uganda, Amakipe ahagarariye u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo.

Nyuma ya tombora, amakipe ahagarariye u Rwanda, yisanze mu matsinda akurikira: mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR VC yisanze mu itsinda rya kabiri, aho iri kumwe na Sport-S yo muri uganda ndetse na Vision Volleyball Club nayo yo muri Uganda.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police VC ibitse iki gikombe, iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Nemo Stars yo muri Uganda, Rukinzo yo mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Jeshi Stars yo mu gihugu cya Tanzania.

REG VC yo yisanze mu itsinda rya kabiri, ririmo Sport-S yo mu gihugu cya Uganda ndetse na UCU Doves nayo yo mu gihugu cya Uganda.

APR VC yo yisanze mu itsinda rya gatatu aho iri kumwe na KAVC yo muri Uganda, Cobra yo muri Sudani y’Epfo ndetse na Prisons yo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR VC y’abagore ari yo ibanza mu kibuga, aho icakirana na Vision Volleyball Club ku isaha ya tatu, REG VC iratangira ikina na UCU, APR VC ikine na Cobra naho Police ize kuba ariyo isoza imikino y’uyu munsi ihura na Nemo Stars.

Amakipe ya APR, REG ndetse na Apolice VC, ari mu gihugu cya Uganda kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, aho yitabiriye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Club Championship 2025.



Izindi nkuru wasoma

Igihe cyo gukura ingabo za SADC muri RDC cyari cyararenze - Impuguke mu by’umutekano

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru

Umunyezamu wa Bayer Leverkusen, Tella yikuye mu ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina n’u Rwanda

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 09:38:48 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Amakipe-ahagarariye-u-Rwanda-yisanze-mu-matsinda-akakaye-muri-Uganda.php