English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sudani y’Epfo: Icyakurikiye nyuma y’itabwa muri yombi rya Riek Machar

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yatanze itegeko ryo guta muri Yombi Visi Perezida Riek Machar, ibintu byazamuye ubwoba muri iki Gihugu ko byakubura intambara, ndetse Ambasade z’Ibihugu bimwe zikaba zasabye abaturage babyo kuva muri iki Gihugu inzira zikigendwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, baravuga ko ibyakozwe na Perezida Salva Kiir byo guta muri yombi Visi Perezida we Riek Machar, bihabanye n’amasezerano y’amahoro yo muri 2018.

Ifungwa rya Riek Machar kandi ryatumye Ambasade za bimwe mu Bihugu muri Sudani y’Epfo, bisaba abaturage babyo bari muri iki Gihugu kukivamo kuko hari impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi.

Perezida Kiir yatanze itegeko ryo guta muri yombi Visi Perezida we mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka rya Machar.

Abashinzwe kurinda umutekano wa Visi Perezida Machar kandi na bo bambuwe imbunda bajyanwa ahantu hatazwi nk’uko biri muri iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane.

Imodoka za Gisirikare z’ibifaru zigera muri 20 zinjiye mu rugo rwa Machar ruri i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfp mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ari na bwo yahitaga atabwa muri yombi.

Nicholas Haysom, Intumwa yihariye Ihagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, yanenze iki gikorwa cyo guta muri yombi Visi Perezida.

Yagize ati “Iri joro abayobozi b’iki Gihugu bongeye gusubira mu makimbirane mu gihe gariho haterwa intambwe yo kuzana amahoro na Demokarasi.

Ibiro bya za Ambasade z’Ibihugu bimwe muri iki Gihugu cya Sudani y’Epfo, byafunze imiryango, ndetse zibuza abakozi bazo kujya ku kazi, banasaba abaturage babyo kuva muri iki Gihugu mu gihe indege zikiri gukora ingendo.



Izindi nkuru wasoma

Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kuyisekurira i Kigali

Leta ni Umubyeyi! – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50

Karongi yabonye umuyobozi mushya nyuma y’amezi 4 uwari Umuyobozi wako yeguye

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

Ubutaka bwimuriweho ibiro by’Akagari: Umuturage arashinja ubuyobozi kutamuha ibyangombwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-27 15:30:12 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sudani-yEpfo-Icyakurikiye-nyuma-yitabwa-muri-yombi-rya-Riek-Machar.php