English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko RDC yishyuye Ibitangazamakuru mpuzamahanga 13 ngo bikwirakwize ibinyoma bisebya M23

Ku wa 12 Ukwakira 2023, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye umugambi wo kwishyura ibitangazamakuru 13, birimo birindwi mpuzamahanga nka TV5 Monde, Aljazeera, Reuters, Ijwi rya Amerika n’ibindi byo mu gihugu, kugira ngo biyifashe mu rugamba rwo gukwirakwiza ibinyoma ku mutwe wa M23.

Iyo gahunda yagaragaye mu ibaruwa yanditswe na Lt. Col. Gullaume Ndjike Kaiko, uwari umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yasabaga ibi bitangazamakuru kohereza abanyamakuru b’intoranywa mu bice byigaruriwe na FARDC, bakabwira Abatutsi bahatuye ibyo bashaka ko bavuga kuri M23.

Lt. Col Kaiko yagize ati “Intego yacu ni uguhindura imitekerereze y’abaturage mu gihugu n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa bya gisirikare bikomeje mu gace mushinzwe [gutaramo amakuru] no kubyorohereza inzira kuva bitangiye kugeza bigeze ku ntego nyamukuru.”

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byohererejwe iyi baruwa hariho n’amazina y’abazajya muri urwo rugendo ni TV5 Monde, France24, Associated Press, Ijwi rya Amerika, Aljazeera, Reuters, Republique.net na Washington Post, na ho iby’imbere mu gihugu ni RCTCT, Tazama RDC ikorera kuri Internet, Mishapi Voice TV, RTNC, na B-One.

Uburyo Propaganda yakozwe

Ibitangazamakuru byagenewe imodoka za gisirikare n’umutekano urinzwe, buri munyamakuru ahabwa $1,050. Ibi byari bigamije gutuma inkuru zicuranwa mu nyungu za Leta ya Congo, zituma M23 yitirirwa u Rwanda kandi u Rwanda rwakomeje guhakana ko rutagira abasirikare muri RDC.

Mu gihe M23 yigaruriraga ibice bya Kivu y’Amajyaruguru, RDC yahisemo inzira yo guhatira ibitangazamakuru gukwirakwiza ibinyoma aho gukemura ikibazo binyuze mu biganiro. Nyuma y'uko M23 ifashe Goma muri Mutarama 2025, ibi bitangazamakuru byakomeje gukwirakwiza inkuru zivuga ko ubuzima bwahagaze muri uyu mujyi, nyamara abaturage benshi bishimiraga ko ingabo za FARDC n’abacanshuro babirukanye.

Ibinyoma byishyuweho, ukuri gukomeje gukwirakwira

Ibi bitangazamakuru byishyuwe byananiwe gutangaza ukuri ku byabaye, birinda kugaruka ku cyemezo cy’ibihe byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika cyo gusaba ibiganiro bigarura amahoro arambye mu karere. Ibi byerekana ko guhindura imyumvire y’abaturage hakoreshejwe itangazamakuru bishobora kugerwaho, ariko ntibyibagiza ukuri.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Uko RDC yishyuye Ibitangazamakuru mpuzamahanga 13 ngo bikwirakwize ibinyoma bisebya M23

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Kameruni, Innocent Assana NAH yinjiye muri Rayon Sports.

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bari guhabwa amahugurwa ya VAR.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Umusifuzi mpuzamahanga uzasifura umukino wa AS Kigali na Rayon Sports yamenyekanye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-10 11:07:47 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-RDC-yishyuye-Ibitangazamakuru-mpuzamahanga-13-ngo-bikwirakwize-ibinyoma-bisebya-M23.php