RIB yihanangirije Ibitangazamakuru n’Imbuga Nkoranyambaga byamamariza abatekamutwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibitangazamakuru, imbuga za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zamamaza ibikorwa by’abatekamutwe nabyo bizajya bibihanirwa, kuko bifasha gukwirakwiza ubuhemu bugambanira abaturage.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri mu gikorwa cyo kwerekana abatekamutwe batatu bo mu Mujyi wa Kigali, bari bamaze kwambura Abanyarwanda asaga miliyoni 70 Frw, babizeza imirimo n’amahirwe yo kwiga mu mahanga.
Abamamaza abatekamutwe bashyizwe mu majwi
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko bibabaje kubona hari ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bihutira kwamamaza abantu n’amakompanyi badakoranyeho iperereza, bikaba byoroheza ko abaturage banyurwa n’ibinyoma by’abo batekamutwe.
Ati: “Nimureke gukomeza gutiza umurindi abatekamutwe. Niba wumva umuntu avuga ko ashakira abantu akazi cyangwa amashuri mu mahanga, cyangwa ko afite imiti idasanzwe, mukwiye kugira amakenga mbere yo kubimenyekanisha. Abamamaza ibikorwa by’ubuhemu, bazajya baryozwa uruhare rwabo.”
Dr. Murangira yagarutse ku ngero z’abatekamutwe bamamajwe cyane, bigatuma barushaho kwiba abaturage, barimo uwitwa Mpanoyimana wavugaga ko ashobora gukorera abantu amafaranga, Salongo washukaga abantu ko atanga imiti ifata ibisambo, ndetse na kompanyi y’ubwikorezi ya Tom Transfer, yambuye abantu amafaranga ibizeza serivisi zitabaho.
Ati: “Ese koko mugatinyuka mukamamaza umuntu uvuga ko atanga imiti ifata ibisambo? Iyo aba abifitiye ubushobozi RIB iba yaramuhaye akazi! Mukwiye kugira ubushishozi, kuko nimutabyitaho namwe mugiye kujya mushyirwa mu majwi nka ba bantu bashyigikira ubujura.”
Aho itegeko rihagaze ku bafasha abatekamutwe
Mu myaka itatu ishize, abantu basaga 1,100 bambuwe amafaranga menshi n’abatekamutwe bakoresheje uburiganya buciye kuri YouTube, Facebook, WhatsApp n’izindi mbuga. Ku average, umuntu umwe yambuwe amafaranga angana na miliyoni imwe.
RIB yasabye Abanyarwanda kwitonda no kudashidukira iby’amahirwe by’amaco y’inda, bakabanza gushishoza mbere yo kwishyura serivisi zijyanye n’imirimo cyangwa kwiga mu mahanga.
Ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kugira inshingano zo kurinda abaturage, ntibibande gusa ku nyungu babikuramo.
Dr. Murangira abihamya yagize ati “Niba wemera kwamamaza umuntu, banza umenye ukuri kwe. Bitabaye ibyo, uzafatwa nk’ufatanyije na we,”
Ibi bibaye mu gihe RIB ikomeje ibikorwa byo gukumira ibyaha bifitanye isano n’itekamutwe, by’umwihariko hakazirikanwa uruhare rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu kubikurikirana no kubirwanya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show