English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda mu rugendo rwo kwigarurira isoko Mpuzamahanga: UAE yonyine yinjije Miliyari 1.55$

Raporo nshya yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yagaragaje intambwe idasanzwe u Rwanda rwateye mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga, aho byinjije agera kuri miliyari 3.2 z’amadolari mu 2024 — izamuka rya 30% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyi raporo irerekana ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zabaye isoko rinini cyane u Rwanda rwohererezamo ibicuruzwa, aho rwahinjije miliyari 1.55 z’amadolari (hafi tiliyari ebyiri n’ibihumbi magana abiri z’Amanyarwanda), izamuka rya 63.9% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

DR Congo yakurikiyeho ku mwanya wa kabiri n’inyungu ya miliyoni 229.5 z’amadolari, naho Ubushinwa buza ku mwanya wa gatatu n’inyungu ya miliyoni 83.6 z’amadolari, nubwo ho hagaragayemo igabanuka rito rya 0.4%.

Igitangaje kurushaho, ni uko ibyoherejwe muri Luxembourg byazamutseho 243.8%, bigera kuri miliyoni 55.4 z’amadolari, biva kuri miliyoni 16.1 mu mwaka wa 2023. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rugenda rwagura isoko ryarwo no ku rwego rw’ibihugu by’i Burayi.

Raporo ya RDB igaragaza kandi ko uru rugendo rwo kwagura amasoko ruri gufasha u Rwanda gushimangira umwanya warwo mu bucuruzi mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi, ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

 



Izindi nkuru wasoma

Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

U Rwanda mu rugendo rwo kwigarurira isoko Mpuzamahanga: UAE yonyine yinjije Miliyari 1.55$



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-15 10:51:21 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-mu-rugendo-rwo-kwigarurira-isoko-Mpuzamahanga-UAE-yonyine-yinjije-Miliyari-155.php