English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare: Umuzamu w’Ishuri Mpuzamahanga rya Samaritan yishwe atemwe

Mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2025, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe Hakorimana Gaspard, umuzamu wari ucungiye umutekano ahari kubakwa Ishuri Mpuzamahanga ryitiriwe Umusamariya (Samaritan International School) mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye batangaje ko nyakwigendera yabanje gutabaza, avuga ko atemwe, maze agerageza guhunga yerekeza iwe. Icyakora, abamugezeho bwa mbere basanze ameze nabi cyane, ndetse ahita ashiramo umwuka.

Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yavuze ati: "Uyu mugabo yatabaje ahunga abari bamaze kumutema, ariko yavaga cyane. Abamugezeho mbere yababwiye ko ari kuva cyane gusa ntiyabashije kuvuga abamutemye kuko yahise apfa mu minota mike."

Hari amakuru y’uko abamwishe bashobora kuba bari bagamije kwiba kuri iryo shuri. Inzego z’umutekano zahise zigera ahabereye ubwo bwicanyi, zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

SP Hamduni Twizerimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yemeje aya makuru ati: "Ni byo, uyu muturage wari ku kazi ke k’izamu yatemwe n’abataramenyekana ahita yitaba Imana. Iperereza rirakomeje kugira ngo ababikoze bashyikirizwe ubutabera. Turasaba umuntu wese wagira amakuru yatuma hamenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kuyageza ku buyobozi cyangwa kuri Polisi."

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. Hakorimana Gaspard yari umugabo wubatse, asize umugore n’abana bane.

Iri sanganya ryateye impungenge mu baturage, cyane cyane abakorera akazi k’ubuzamu n’abanyeshuri bari kuziga kuri iryo shuri. Abayobozi basabye abaturage gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano hakiri kare kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.

Inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba mu gucunga umutekano w’ibikorwaremezo, by’umwihariko aharimo ibikorwa by’uburezi, kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibi bishobora gukoma mu nkokora iterambere ry’uburezi n’ubuzima bw’abaturage.



Izindi nkuru wasoma

Nyagatare: Ubuyobozi bwavuye mu mizi ku kibazo cyavugishije benshi

Nyagatare: Umuzamu w’Ishuri Mpuzamahanga rya Samaritan yishwe atemwe

Uko RDC yishyuye Ibitangazamakuru mpuzamahanga 13 ngo bikwirakwize ibinyoma bisebya M23

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yishwe by’agashinyaguro.

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-31 08:17:48 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyagatare-Umuzamu-wIshuri-Mpuzamahanga-rya-Samaritan-yishwe-atemwe.php