Ubuhamya bwa Nsabimana wagarutse mu Rwanda nyuma yo gufungirwa muri Bukavu azira $ 200.
Nsabimana Thadée, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rusizi, yashyitse mu Rwanda avuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yahafungiwe n’ingabo za FARDC azira kubura Amadolari 200, ariko nyuma yo kubona 50 baramurekura.
Uyu mugabo yageze ku mupaka wa Rusizi II ahagana saa yine za mu gitondo, maze avuga ko ashimira Imana kuba yongeye gutera intambwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ati: “Numvaga ari inzozi kuzagaruka mu gihugu cyanjye nyuma yo gufatwa na FARDC banshinja gukorana na M23.”
Nsabimana yasobanuye uko yafashwe, avuga ko yerekanye ibyangombwa bye birimo ‘Laisser passer’ n’urwandiko rw’amafaranga asabwa n’ubutegetsi bwa RDC ku Munyarwanda ujya muri icyo gihugu. Nyamara abasirikare ba FARDC banze kubyumva, bamutegeka gutanga Amadolari 200. Yababwiye ko afite 10 gusa, barayakira, ariko aho kumurekura bamuboha.
Ati “Narababwiye nti se ko nakoze ibyo twumvikanye nkabaha amafaranga, kuki mutandekura? Bambwira ko ntabahaye amafaranga bampa umushumi baramboha. By’amahirwe umuturage wa Bukavu anguriza Amadolari 40 biba 50, barandekura.”
Umutekano muke muri Bukavu
Nsabimana yemeza ko mu minsi ishize abaturage ba Bukavu bagize ubwoba bukomeye nyuma yo kubona abasirikare ba FARDC bava mu mujyi bagahungira Uvira. Nyamara, nyuma y’uko bagenda, bamwe mu bana babo bafashe imbunda n’imyenda ya gisirikari batangira kuzenguruka umujyi barasa.
Ati: “Ku wa gatanu FARDC zari zamaze kuva mu mujyi, ariko abana b’abasirikare bafashe intwaro batangira kurasa.” Ibi byateye impagarara, abaturage baguma mu mazu yabo kubera ubwoba.
Muri iryo curaburindi, ibikorwa byo gusahura byiyongereye, cyane cyane mu maduka n’inzu z’ubucuruzi. Abanyarwanda bakorera i Bukavu, bagera ku 2,000, batangaje ko ibicuruzwa byabo byibwe, bakaba basaba Leta y’u Rwanda ko yababa hafi.
M23 yakiranywe ibyishimo i Bukavu
Nsabimana avuga ko ubwo abarwanyi ba M23 bageraga mu mujyi wa Bukavu, babanje guhangana n’abo bari bafite intwaro, hanyuma batangira kugarura umutekano. “Abaturage aho bayiboneye bayishimiye kuko yabakijije ibisambo. Ubu abantu baratekanye, M23 iraboneka mu mihanda kandi abaturage bumva bizeye umutekano.”
Gusa, nubwo amasasu atakirasiwe mu mujyi, ubwoba buracyahari. Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi biracyafunze, uretse butiki nto zo mu duce tumwe. Ibikorwa by’ubuzima busanzwe ntibiragaruka, kandi abacuruzi bategereje kureba uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere.
Ibi bibaye mu gihe intambara hagati ya M23 na FARDC ikomeje gufata indi ntera, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo. Nubwo RDC ivuga ko FARDC ifite ingufu zo guhangana n’uyu mutwe, ibimenyetso bigaragaza ko abasirikare benshi bahunze imijyi, bikareka abaturage mu bwigunge.
Ku Banyarwanda bakorera i Bukavu, impungenge ni nyinshi, cyane cyane ku mutekano wabo n’amasoko yabo. Bakomeje gusaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo ibikorwa byabo bitazazahara burundu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show