English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwitabire budasanzwe mu kwakira Dr.Frank Habineza Gisagara na Ruhango (AMAFOTO)

Mubikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida Dr.Frank Habineza yagaragarijwe urugwiro rwinshi n’abaturage b’akarere ka Gisagara ndetse na Ruhango kuri uyu wa 28 Kamena mu murenge wa Musha wa Gisagara ndetse na Ruhango mu karere ka  Ruhango

Uyu ni umunsi wa Karindwi haba ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite mu turere dutandukanye by’umwihariko ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije  kuri uyu munsi byakomereje mu turere twa Gisagara na Ruhango ubwitabire muri utu turere  burushaho gushimisha abiyamamaza.

Umukandida perezida Dr.Frank Habineza ntibyamukundiye guhisha amarangamutima ye ku bijyanye n’ubwitabire ku baturage b’akarere ka Gisagara maze abifuriza umugisha w’imana.

Ati “ Ndabashimira kuko twababwiye ko tuzaza aha mu murenge wa musha kuri uyu munsi none mwaje muri benshi cyane imana ibahe umugisha “

Aba bitabiriye uku kwiyamamaza by’umwihariko abatuye akarere ka Gisagara bisa n’ibitabagoye kuza kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Dr.Frank Habineza kuko bavuga ko nyuma yo kumva ibyuma bicurangwa imbere ya SACCO Iteganyirize Musha  iri muri uyu murenge wa Musha bihutiye kuza kumva ibyo bateganyirizwa maze nawe abasezeranya umuhanda wa kaburimbo Ndora_ Gakoma

Ati “ turi kuza aha twahuye n’ikibazo cy’umuhanda mubi udakoze tubanza no kuyoba. Ubushize twijeje abaturage ba kibeho  umuhanda kandi bidatinze bahise bawuhabwa namwe rero ni muramuka mugiriye icyizere Dr.Frank Habineza(Green party)s mu kwezi kwa Cyenda uyu muhanda uzakorwa kandi muzabona ko tutabeshya.”

Ubwitabire bw’abaturage mu turere twa Gisagara na Ruhango bwari hejuru by’umwihariko mu karere ka Gisagara aho iby’uyu munsi byabanjirije ahateguriwe kwakira iki gikorwa cyo kwiyamamaza imbere y’inyubako ikoreramo SACCO ya Iteganyirize Musha hakubise hakuzura ndetse abandi bakurira ibiti bihakikije ngo babashe kwihera ijisho Dr.Frank Habineza

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party birakomereza mu karere ka Ngororero kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena mugihe amatora ateganijwe ku itariki ya  15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu imbere ndetse na tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga 

Abaturage banyuzwe n'imigabo n'imigambi ya Green party

Ibiti byafashishe abaturage kwihera ijisho Dr.Frank Habineza

Ntacyakumiraga abaturage ba Gisagara kumva imigabo n'imigambi bya DGPR

"Imana ibahe umugisha"Dr.Frank Habineza yabasabiye umugisha kubwo kwitabira ari benshi

Icyizere ni cyose kubarwanashyaka n'abakunzi b'ishyaka DGPR

Mu karere ka Gisagara abantu bitabiriye ari benshi

Urugwiro rw'abaturage ba Gisagara rwari rwinshi

Abaturage b'akarere ka Ruhango banyuzwe 

Ab'i Ruhango bacinye akadiho

 

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Ruhango: Bamusambanyije ku gahato barangije baramucucura inzu bara yeza.

Gisagara: Dutere ibiti by’imbuto kandi utabitera azaba yihemukiye – Meya Rutaburingoga Jerome.

RIB yataye muri yombi umukozi w’Umurenge akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 40 Frw.

Ku wa 6 Ukwakira 2024 nta muntu wishwe na Marburg mu Rwanda.



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-28 17:01:59 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwitabire-budasanzwe-mu-kwakira-DrFrank-Habineza-Gisagara-na-Ruhango-AMAFOTO.php