English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

“ Bagomba guhembwa neza” Ubuhamya bwa Dr.Frank Habineza wa Green Party uko yakoze akazi ko mu rugo

Dr Frank HABINEZA umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi n'ibidukikikije yibanze ku kibazo cy'umushahara fatizo,yitsa ku bakozi bo mu rugo bahabwa intica ntikize abinyujije mu buhamya bwe yegejeje ku batuye Kamonyi ngo natorwa bizasubirwamo.

Imbere y’imbaga y’abatuye ndetse n’abaturutse imihanda yose bahuriye mu Kagali ka Gihara mu Murenge wa Runda, Dr. Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora eteganijwe kuva 14-15 Nyakanga 2024 yagaragaje akari ku mutima ateganiriza Abanyarwanda nibaramuka bamugiriye icyizere bakamwicaza ku ntebe isumba izindi mu Rwanda agataha mu Rugwiro. 

Yagarutse ku mateka ye mu gukora akazi ko mu rugo bituma agaha agaciro ndetse n’indi mirimo iciriritse.

Ati”Umwana wanjye w’umukobwa ntabwo yaje aha ariko ubutaha muzamubona nyina anyihanganire ngiye kubivuga (…) uwo mukobwa yavutse turi mu gihugu cya sweden ariko nyina amutwite icyo gihe nta mukozi twari dufite udufasha mu rugo kandi uwo munsi ntabwo yari ameze neza murabizi iyo umugore afite inda y’amezi mato nk’abiri cyangwa atatu uko bigenda.” 

Dr.Frank akomeza avuga ko uwo munsi yatangajwe n’akazi yakoze mu rugo kuko bwarinze bwira umuntu abona ntacyo yakoze kandi mu byukuri yakoze kandi ananiwe.

Ati”Ntakundi byagombaga kugenda rero uretse kujya mu mirimo kandi nkayikora neza icyo gihe nibwo nabonye ko imirimo yo mu rugo itagaragara ariko mu byukuri umuntu aba yavunitse niyo mpamvu abantu bakora imirimo yitwa ko iciriritse tuzashyiraho imishahara fatizo. aha nabaha urugero  umukozi wacu mu rugo tumuha amafaranga y’u Rwanda uhereye ku bihumbi 50 kuzamura kuko nziko bavunika niko bigomba kugenda no ku bandi hagashyirwaho umushara fatizo.” 

Ni kenshi abakora imirimo yo murugo bashinjwa n’abakoresha babo kunebwa bitewe n’ibigaragara bakoze murugo ndetse abenshi bakirukanwa mu kazi kandi hakavugwa guhembwa amafaranga y’intica nt’ikize. 

Hon.Senateri Mugisha Alex imbere y’abaturage b’akarere ka Kamonyi yabibukije ko imvugo ariyo ngiro kuri Green Party 

Ati” Nk’uko mwakomeje kubyumva ibyo twabasezeranije mugihe cyashize (2017) twabishyize mu bikorwa nko kubijyanye no kongera umushahara wa mwarimu, ibijyanye n’umusoro ndetse n’ibindi ntimukazuyaze gutora kuri kagoma kuko ni ikirango cy’ishyaka ritabeshya”

Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida b’irishyaka bizakomereza mu turere twa Ngoma na Kayonza ku itariki ya 24 Kamena mu gihe amatora ateganijwe ku itariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki ys 15 ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu. 

Dr.Frank avuga ko abakozi bo mu rugo bakwiye gushyirirwaho umushahara fatizo

 Icyizere ni cyose ku barwanashyaka ba Green party

Abarwanashyaka bacinye akadiho

Dr.Frank Habineza n'umuryango we icyizere ni cyose

Abakandida Depite 50 batanzwe n'ishyaka Green party 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ubwitabire budasanzwe mu kwakira Dr.Frank Habineza Gisagara na Ruhango (AMAFOTO)

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto)

Kirehe “Litiro 100 z’amazi y’ubuntu kuri buri rugo buri munsi “Dr. Frank Habineza

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yakoze impanuka umushoferi wayo ahita apfa

“ Bagomba guhembwa neza” Ubuhamya bwa Dr.Frank Habineza uko yakoze akazi ko mu rug



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-23 16:38:52 CAT
Yasuwe: 193


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Bagomba-guhembwa-neza-Ubuhamya-bwa-DrFrank-Habineza-wa-Green-Party-bwo-gukora-akazi-ko-murugo.php