Kirehe“Litiro 100 z’amazi y’ubuntu kuri buri rugo buri munsi “Dr. Frank Habineza
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party kuri uyu wa 25 Kamena ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Dr.Frank Habineza mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina abizeza gukemura ikibazo cyo kubura amazi meza cyugarije aka karere.
Abatuye akarere ka Kirehe bakunze kumvikana bataka ikibazo cy’amazi ariko nabugingo nubu icyitwa amazi meza kibona umugabo kigasiba undi.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Dr.Frank Habineza ndetse n’abakandida depite bagera kuri 50 batanzwe n’irishyaka muri uyu murenge hagaragaye abaturage batari bake bakora akazi ko kuvoma amazi ku magare byumvikana ko batavoma amazi bugufi bwabo abizeza ko kubeshwaho n’amazi bavoma kure bizaba amateka.
Noheli Celestin umwe mu bakora umurimo wo kuvomera amazi abaturage avuga ko amazi meza muri uyu murenge wa Kigina bayavoma kure ndetse aza igihe gito cyane kandi ahenze
Ati Amazi muri uyu Murenge wacu ntabwo kuyabona ari ibya buri wese kuberako aza igihe gito kandi tukayavoma kure. Ikibazo gikomeye ni uburyo ahenze cyane kuko iyo nyazanye umuturage anyishyura amafaranga 300 cyangwa 250 ku ijerekani ya litiro 20 ariko nanjye mba nayiguze 100 cyangwa 150 ku ivomo”
Uwase clementine umuturage utuye muri uyu Murenge wa Kigina avuga ko n’ubwo afite imiyoboro y’amazi mu rugo iwe amazi aza igihe gito cyane kuko rimwe na rimwe aza inshuro itatu mu cyumweru kandi akaza igihe gito agahita asubirayo.
Ati”Ubusanzwe ingo zaha nyinshi zigura amazi yavomwe n’abanyonzi kuko kujyayo n’amaguru ntabwo wabishobora ni kure cyane. Ariko n’ubundi n’abafite imiyoboro y’amazi mungo ntabwo amazi ahagije kuko aza rimwe na rimwe kandi igihe gito ugasanga rero turi kwisanga turi kuyagura amafaranga menshi.”
Dr.Frank Habineza yijeje aba baturage ko nibaramuka bagiriye icyizere ishyaka Green Party bakayitora haba we nk’umukandida perezida ndetse n’abakandida ku mwanya w’abadepite ko iki kibazo cy’amazi kizaba amateka ahamya ko buri muturage azajya ahabwa litiro 100 ku munsi z’ubuntu.
Yagize ati” gahunda dufite ni uko buri muturage azajya ahabwa litiro 100 z’amazi z’ubuntu yashaka kurenzaho akayagura kandi bugufi bwe ariko ayo agomba kujya ayahabwa buri munsi.”
Ikibazo cy’amazi mu ntara y’iburasirazuba cyabaye ingorabahizi haba ayakoreshwa mungo ndetse n’akenewe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo umuntu wagikemura yahabwa intebe ikomeye mu mitima y’abatuye iyi ntara.
Biragoye kumara iminota mike utarabona umunyonzi uvomera abaturage amazi
Dr.Frank Habineza yijeje abaturage amazi meza ahagije
Dr.Frank Habineza yageze mu karere ka Kirehe abizeza amazi
Dr.Frank Habineza arashishikariza abaurage gutorana ubushishozi
Celestin uvomera abaturage avuga ko bavoma kure kandi bihenze
Abarwanashyaka ba Green party bizeye insinzi
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show