English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abatuye mu gice cy'imisozi ya Ndiza babyutse saa munani zijoro bajya kwakira Paul Kagame

Ku munsi wa gatatu hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida perezida bahatanira kuyobora u Rwanda mu matora ategenijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga, hari kugenda hagaragara udushya twinshi muri ibyo bikorwa nkaho abaturage babarirwa mu bihumbi bari kubyuka mu gicuku byajya aho bakirira umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi nkuko iminsi ibiri ishize ibigararaza.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari nabo bazindutse saa munani z'ijoro bajya kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame nkuko byagiye bigaragara mu tundi turere  yanyuzemo twa Musanze na Rubavu.

Umwe muri bo yavuze ati"Reka mbabwire, ubu ntituri mu muhanda ubuse murabona amatara ataka, kuki se nagira ubwoba bwo kuzamuka njya mu mujyi wa Muhanga uba hamwe n'abandi ngo twongere kwitegura hamwe gutora uwaduhaye umutekano akaduha urumuri.

Mugenzi we nawe ati: “Jyewe ntuye iruhande rwa Nyabarongo navuye mu rugo saa sita nifubitse igitenge, none se hari ikibazo nagira cyo kunyura mu ishyamba nijoro kandi Muzehe umubyeyi wanjye ahari na cyane ko nabaye ngitambuka nkabona abasirikare bakambaza ngo ko ugenda ni joro nkababwira nti ngiye kwirebera Muzehe wanjye Paul Kagame i Muhanga barangiza bakamperekeza bakangeza ahari amatara, urumva se icyankoma imbere cyava he kandi mpagarikiwe n’Intare?”

Abo baturege biganjemo abari bavuye mu Murenge wa Rugendabari ubusanzwe mu gice cy'imisozi ya Ndiza berekeje mu mujyi wa Muhanga aho umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame aza gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wabyo wa gatatu.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame

Karongi:Paul Kagame yahaye isezerano rikomeye Abanya-Karongi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-24 09:02:23 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abatuye-mu-gice-cyimisozi-ya-Ndiza-babyutse-saa-munani-zijoro-bajya-kwakira-Paul-Kagame.php