English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Nyuma yo gutandukana na Ben Affleck muri Gashyantare 2025, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez biravugwa ko yatangiye gutekereza ku kongera gusubira mu rukundo. Inshuti ze za hafi zabwiye Daily Mail ko nyuma y’igihe kinini ari kumwe n’umuryango n’inshuti ze, Lopez yumvise ko yiteguye gufungura umutima we ku kindi cyiciro cy’urukundo.

Mu gihe Lopez akomeje gutekereza ku hazaza he mu rukundo, inshuti za hafi za Ben Affleck zo zatangaje ko uyu mugabo ameze neza kurusha uko yari ameze bari kumwe. Affleck na Lopez, bazwi cyane nk’‘Bennifer,’ bagiranye amateka akomeye mu rukundo, aho bakundanye bwa mbere kuva mu 2000 kugeza mu 2004, bagasubirana mu 2021 mbere yo kurushinga mu 2022.

Mu kiganiro yahaye Vogue Magazine nyuma yo gutandukana na Ben, Jennifer Lopez yavuze ko icyamubabaje cyane ari uburyo yabuze igihe cye, yerekana ko itandukana ryabo ryamugizeho ingaruka zikomeye. Nubwo ataragaragaza neza uwo yifuza gukundana na we, ni ibintu byitezwe cyane n’abafana be hirya no hino ku isi.



Izindi nkuru wasoma

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 10:06:40 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikigiye-gukorwa-nyuma-yuko-Jennifer-Lopez-atandukanye-na-Ben-Affleck-Ese-agiye-kongera-gukunda.php