Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?
Nyuma yo gutandukana na Ben Affleck muri Gashyantare 2025, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez biravugwa ko yatangiye gutekereza ku kongera gusubira mu rukundo. Inshuti ze za hafi zabwiye Daily Mail ko nyuma y’igihe kinini ari kumwe n’umuryango n’inshuti ze, Lopez yumvise ko yiteguye gufungura umutima we ku kindi cyiciro cy’urukundo.
Mu gihe Lopez akomeje gutekereza ku hazaza he mu rukundo, inshuti za hafi za Ben Affleck zo zatangaje ko uyu mugabo ameze neza kurusha uko yari ameze bari kumwe. Affleck na Lopez, bazwi cyane nk’‘Bennifer,’ bagiranye amateka akomeye mu rukundo, aho bakundanye bwa mbere kuva mu 2000 kugeza mu 2004, bagasubirana mu 2021 mbere yo kurushinga mu 2022.
Mu kiganiro yahaye Vogue Magazine nyuma yo gutandukana na Ben, Jennifer Lopez yavuze ko icyamubabaje cyane ari uburyo yabuze igihe cye, yerekana ko itandukana ryabo ryamugizeho ingaruka zikomeye. Nubwo ataragaragaza neza uwo yifuza gukundana na we, ni ibintu byitezwe cyane n’abafana be hirya no hino ku isi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show