English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubutaka bwimuriweho ibiro by’Akagari: Umuturage arashinja ubuyobozi kutamuha ibyangombwa

Bariyanga Joseph, umuturage wo mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Mugatare mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, arasaba ubuyobozi kumuha ibyangombwa by’isambu yaguraniwe nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsweho ibiro by’Akagari no gutuzwamo abatishoboye.

Uyu muturage avuga ko ubwo se yitabaga Imana, yamusize amuraze isambu amusaba kutayigurisha. Nyuma yaho, ubuyobozi bwahisemo kuyikoreramo ibikorwa rusange, bimwemerera ingurane y’ubutaka aho hahoze ikiraro cy’ingurube hafi y’Ibiro by’Akagari. Gusa, avuga ko kugeza ubu atarabona ibyangombwa by’iyo sambu nshya, bikaba bimubangamira mu iterambere.

Yagize ati “Ni isambu Papa yari yarampaye, ambwira ati ‘ntuzayigurishe’. Nyuma bayubakishijwemo ibikorwa bya PAM, banashyiramo Ibiro by’Akagari. Bambwiye ko banguraniye ahandi, ariko ibyangombwa sinabihabwa. Iyo mbifite, nari kuyishingiraho nkaka inguzanyo kuri SACCO.’’

Bamwe mu baturage bazi iki kibazo bavuga ko Bariyanga ataguraniwe ubutaka mu buryo bwemewe, ahubwo hashyizweho uburyo bwo kumurinda gusiragira, kuko mbere yari yahawe ahandi ariko ubuyobozi bukaza kubusubiraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki kibazo atari akizi kuko atigeze agisabwa n’uyu muturage, nubwo akunze gusura aka gace.

Yagize ati “Tujya tujyayo kenshi tuganira n’abaturage, ndetse muri uku kwezi kwa mbere twagiyeyo tubahemba ku bw’ubwitabire bwa Mituweri, ariko nta muntu nigeze mbona ambaza icyo kibazo. Ariko tugiye kugikurikirana kugira ngo kibonere umurongo.’’

Uyu muyobozi yemeje ko bagiye gushaka amakuru kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane niba koko uyu muturage yaraguraniwe ubutaka mu buryo bwemewe, kandi niba aburenganzira bwe butarubahirijwe, hakorwe ibisabwa.

Ibitekerezo by’abaturage bitandukanye kuri iki kibazo, bamwe bakemeza ko akwiye gukemurirwa ikibazo hakiri kare, mu gihe abandi bemeza ko igisubizo cyatanzwe mbere cyari kimurengera.

Inkuru dukesha Radiyo TV10



Izindi nkuru wasoma

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi

Ubutaka bwimuriweho ibiro by’Akagari: Umuturage arashinja ubuyobozi kutamuha ibyangombwa

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Ukraine Ikwiye kwemera ko itazigera yigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya - Amerika

Bugesera FC mu kibazo cy’imishahara: Abakinnyi banze gukora imyitozo, ibyo ubuyobozi buvuga



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-28 09:12:26 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubutaka-bwimuriweho-ibiro-byAkagari-Umuturage-arashinja-ubuyobozi-kutamuha-ibyangombwa.php