OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi
Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu batandatu, barimo n’umwana uri munsi y’imyaka 18, bafite ibiyobyabwenge birimo litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi. Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Rwerere, aho bivugwa ko bari babivanye mu gihugu cy’abaturanyi.
Ifatwa ryabo ryabaye ku wa 25 Werurwe 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bafatanyije na polisi mu bikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Gusa, bamwe muri bo baratorotse, basiga ibiyobyabwenge bari bikoreye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko inzego z’umutekano zakajije ingamba mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, asaba ababigiramo uruhare kubireka.
Ati "Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira. Polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko."
Kugeza ubu, abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe abatorotse bagishakishwa ku bufatanye n’abaturage. Polisi irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru ashobora gufasha mu kurandura ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show