English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Abaturage bo mu Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, baravuga ko barambiwe kuba badafite ibiro by’Akagari bihoraho, bigatuma ubuyobozi buhora buhindura aho bukorera. Ibi bituma bamwe bajya gushaka serivisi aho basanzwe bazi ko Akagari gakorera, bagasanga bwarimutse.

Ibiro bidahoraho bibangamiye serivisi

Bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini, ariko nta gisubizo kirafatwa. Bizimana yagize ati: “Inaha nta Kagari kabaho. Ni uguhora kimuka kuko kuva cyera, n’aho kabaga barahasenye, kandi naho byari ugukodesha.”

Ingabire Maria na we yemeza ko aka Kagari kadakunze kugira ibiro bihoraho, ati: “Gahora kimuka rwose, nta cyicaro kigira kandi kamaze imyaka myinshi nta gihe kigeze kubaho na rimwe.”

Ibi bibangamira cyane abaturage, kuko hari ubwo bagira inama bakayikorera hanze, imvura yagwa bakabura aho bahungira.

Sibomana Balthazar ati: “Nk’igihe cy’inama ni ukwicara hanze, imvura yagwa tukabura aho twerekeza. Hari n’ubwo umuntu aza gushaka serivisi agasanga Akagari karimutse.”

Ubuyobozi buvuga ko ikibazo kizakemuka

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko abaturage ba Kinigi bazubakirwa ibiro by’Akagari igihe ubushobozi buzaboneka.

Ati: “Na bo bafite uburenganzira nk’abandi. Mu gihe tutarabubakira, bakodesherezwa ibiro. Gusa nabizeza ko na bo bari mu bazubakirwa, ariko tukabanza kureba ubushobozi bwacu n’uruhare rw’abaturage.”

Yongeraho ko atari Akagari ka Kinigi konyine gafite iki kibazo, kuko hari n’utundi tugari tudafite ibiro byihariye.

Abaturage barasaba ko iki kibazo cyakwihutishwa, kuko bagorwa no kubona serivisi z’ubuyobozi. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kugira uruhare mu gushaka umuti urambye.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: RUSA - UNESCO basabye urubyiruko 240 kuba umusemburo w'amahoro arambye

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

Uko umwanda wo mu misarane w’Ikigo cy’Ishuri waturitse ugasenyera abaturage

Rubavu: Abahinzi b’ibisheke barataka igihombo gikomeye cyatewe n’Indwara bise ‘Amasunzu’



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 10:30:24 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abaturage-baratakambira-ubuyobozi-kubera-ibiro-byAkagari-bituma-bahora-bajarajara.php