English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare: Ubuyobozi bwavuye mu mizi ku kibazo cyavugishije benshi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatanze ibisobanuro ku kiraro cyo mu Murenge wa Gatunda cyaherukaga gutahwa, nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije ku kiguzi cyacyo. Bwakomeje bwerekana ko atari iki kiraro cyonyine cyatwaye amafaranga miliyoni 4 Frw, nk’uko byavugwaga.

Iki kiraro gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju cyavugishije benshi nyuma y’uko ifoto yacyo ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri. Abatari bake bagarukaga ku kuba igikorwa cyakozwe kidahuye n’agaciro ka miliyoni 4 Frw bivugwa ko cyatwaye.

Akarere ka Nyagatare kasobanuye ko ayo mafaranga atakoreshejwe ku kiraro cyonyine, ahubwo harimo n’ibindi bikorwa. Mu butumwa bwatanzwe kuri X (Twitter), ubuyobozi bwavuze ko iki kiraro cyubatswe binyuze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, aho hanakozwe umuhanda w’ibirometero bibiri ndetse hanaterwa ibiti by’imbuto 2000.

“Ibi byose ni byo byahawe agaciro ka miliyoni 4 Frw,” nk’uko akarere kabisobanuye.

Akarere kanagaragaje ko mu kubara igiciro cy’iki kiraro hanabazwe imodoka zatwaye amabuye, umucanga, sima, imbaho, ndetse n’uruhare rw’abaturage bakoze mu muganda, byose bikaba byararebwaga nk’igice cy’uyu mushinga mugari.

Ibi bisobanuro bigamije gukura urujijo rwari rwatejwe n’amakuru yari amaze iminsi acicikana, yibazaga ku mikoreshereze y’aya mafaranga ku kiraro cya Gatunda.



Izindi nkuru wasoma

Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi

Nyagatare: Ubuyobozi bwavuye mu mizi ku kibazo cyavugishije benshi

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Nyagatare: Umuzamu w’Ishuri Mpuzamahanga rya Samaritan yishwe atemwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-02 13:00:00 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyagatare-Ubuyobozi-bwavuye-mu-mizi-ku-kibazo-cyavugishije-benshi.php