Ubushyamirane bwa Gen. Muhoozi n’abayobozi ba FARDC bwazamuye ikindi kintu
Umwuka mubi hagati y’igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugirana ubushyamirane bukomeye n’abayobozi ba FARDC, aho abashinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igirira nabi abaturage.
Byose byatangiye ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yandikaga ubutumwa bukakaye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X, avuga ko azata muri yombi Lieutenant-Général Johnny Luboya Nkashama, usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Ituri. Muhoozi yamwise "igicucu cyane", amushinja kurwanya ingabo za Uganda kuva zatangira ibikorwa byo guhiga no kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yashinje kandi Gen. Luboya gukorana n’umutwe wa CODECO, ushinjwa ubwicanyi ndengakamere cyane cyane bwibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahema. Ibi byakuruye uburakari bukomeye mu nzego nkuru z’igisirikare cya Congo.
Nyuma y’aya magambo, Lieutenant-Général Jacques Ychaligonza Nduru, ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC, yahise asubiza avuga ko Uganda ikwiye kwitonda. Ychaligonza yaburiye Muhoozi ko niba akomeje iriya myitwarire, Congo izatanga "igisubizo gikakaye."
Ati: "Twagaragaje uburakari bwacu mu rwego rwo kwerekana ko tutishimye. Ntabwo akwiye gutera ubwoba Guverineri washyizweho n’itegeko, kuko si inshingano ze. Nakomeza ibi, tuzatanga igisubizo gikakaye."
Ibi byarakaje Muhoozi cyane, maze nawe asubiza Ychaligonza avuga ko azata muri yombi abavandimwe be bose baba muri Uganda ndetse n’undi wese bafitanye isano.
Ati: "Umuvandimwe wanjye Gen. Kyaligonza yantukiye ku karubanda. Tuzata muri yombi bene wabo bose bari muri Uganda ndetse n’uwo ari we wese ufitanye isano na bo. Azarira."
Iri terana ry’amagambo rihuriranye n’igihe ingabo za Uganda na Congo zimaze imyaka irenga ine zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF binyuze muri Operation Shujaa. Uganda iherutse kohereza ingabo mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri, mu rwego rwo kurwanya ubwicanyi bukorwa na CODECO.
Gusa, amagambo ya Gen. Muhoozi unaheruka gutangaza ko UPDF ifite gahunda yo kwigarurira umujyi wa Kisangani, yakuruye impungenge z’uko ashobora guhungabanya ubufatanye bw’ibi bihugu byombi.
Ibitekerezo bitandukanye biravuga ko niba aya makimbirane akomeje, bishobora kugira ingaruka ku mikoranire ya Uganda na Congo mu rwego rw’umutekano n’imikoranire ya gisirikare, bikaba byanateza igisa n’icyuka cy’intambara hagati y’ibi bihugu bituranye.
Ibihe biri imbere bizerekana niba aya magambo y’abayobozi bakuru ba gisirikare azagira ingaruka ku bufatanye bw’igisirikare cya Uganda na FARDC, cyangwa niba hari uburyo buzatuma ibintu bisubira mu buryo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show