Igisa n’impinduramatwara muri UPDF: Gen Muhoozi atangiye guhiga bukware abasirikare b’ibisambo
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Maj Gen James Muheesi atabwa muri yombi.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata, Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko hari Jenerali wa UPDF yataye muri yombi.
Ati: “Ejo hashize nataye muri yombi Jenerali wari umaze imyaka itatu yiba mazutu.”
Yunzemo ati: “Hari abandi bagomba gukurikiraho.”
Gen Muhoozi ntabwo yigeze atangaza imyirondoro y’uwo yavugaga, gusa amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda avuga ko uwatawe muri yombi ari Maj Gen Ruheesi. Amakuru avuga ko uyu Jenerali afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye i Kampala, nyuma y’iperereza ryategetswe na Gen Muhoozi yari amaze igihe akorwaho.
Amakuru kandi avuga ko hari Colonel witwa David Kidega na we ufunzwe.
Ntacyo UPDF iratangaza ku makuru y’ifungwa rya bariya basirikare bombi.
Icyakora ikinyamakuru ChimpReports kuvuga ko gifite amakuru y’uko mbere y’uko batabwa muri yombi, Gen Muhoozi yakiriye amakuru y’uko hari mazutu yarimo yibwa mu kigo cya Uganda Rapid Deployment Capability Center (URDCC) kibarizwa mu kigo cya gisirikare cya Gaddafi i Jinja.
Ngo byose byatangiye ubwo Brig Gen Peter Omolla uheruka kuva muri Somalia yahabwaga inshingano zo kuyobora URDCC (Ikigo gishinzwe gufasha UPDF gukemura ibibazo byihutirwa).
Omolla wasimbuye kuri ziriya nshingano Ruheesi, amakuru avuga ko hari ubwo yatangiraga kuzikora yegerewe n’abantu batandukanye bamusaba gufatanya na bo mu mugambi w’ubujura bwa mazutu bwari umaze igihe bukorwa.
Amakuru avuga ko ikigo cya URDCC buri kwezi cyagenerwaga litiro 20,000 za lisansi na 30,000 za mazutu, gusa ½ cya biriya bikomoka kuri Peteroli akaba ari cyo URDCC yabonaga.
Muri Uganda litiro ya lisansi igura abarirwa mu mashiringi 5,000; mu gihe iya mazutu igura 4,800. Ibi bivuze ko buri kwezi URDCC yahombaga hafi miliyoni 100 z’amashiringi ugendeye kuri lisansi na mazutu byibwaga.
Bijyanye no kuba Gen Muhoozi avuga ko ubujura bwari bumaze imyaka itatu, bivuze ko UPDF yari imaze kwibwa abarirwa muri miliyari 3.5 z’amashiringi (arenga miliyoni 900 Frw).
Amakuru avuga Brig Gen Omolla nyuma yo gutungira agatoki bagenzi be bahise batangira kumuhiga bukware.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show