Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye
Imijyi ya Kavumu, Katana, na Lwiro muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagabweho igitero muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata 2024 n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na FARDC.
Byavugwaga ko ibintu bikomeje kuba urujijo muri kariya gace kandi Ingabo za AFC/M23 zari zitaratabara kandi inyeshyamba za Wazalendo zigaragara mu mujyi wa Kavumu ukurikije amakuru agera kuri Kivu Morning Post.
Andi makuru agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X ariko avuga ko inyeshyamba za M23 zavuye I Bukavu kugirango bagerageze kwirukana izi nyeshyamba za Wazalendo imirwano ikaba iri kubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yaraye yumvikana mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu itariki 12 Mata 2025, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma n’ibindi bice bya Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show