Ubushinwa bwiteguye gukozanyaho na Amerika.
Ubushinwa bwabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bwiteguye kurwana “intambara iyo ari yo yose” nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongereye umusoro ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu.
Tariki 3 Werurwe 2025, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Kanada na Mexique, mu gihe ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa byongerewe 10% ku musoro wari usanzweho.
Ni iteka yashyizeho umukono avuga ko gushyiraho imisoro mishya bigamije kugabanya umubare w’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ibihugu, aho byavuze ko nabyo bizihimura kuri Amerika.
Ubushinwa bwihimuye byihuse bushyiraho imisoro iri hagati ya 10% na 15% ku bicuruzwa by’ubuhinzi byaturukaga muri Amerika.
Bwavuze ko niba Amerika ishaka intambara, izayirwana mu buryo ubwo aribwo bwose.
Itangazo ry’u Bushinwa rigira riti: “Niba intambara ari yo Amerika ishaka, yaba iy’imisoro, iy’ubucuruzi, cyangwa ubundi bwoko bw’intambara iyo ari yo yose, twiteguye kurwana kugeza ku iherezo.”
U Bushinwa butangaje ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe, Li Qiang, aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe buzongera ingengo y’imari y’ingabo ku kigero cya 7.2% uyu mwaka, anavuga ko bazakora impinduka mu gisirikare zitari zarigeze zibaho mu kinyejana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show