English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Afurika mu Mboni z’Ubushinwa

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, National People’s Congress (NPC), yasoje inama yayo rusange iba buri mwaka, aho umugabane wa Afurika wagarutsweho kenshi mu birebana n’iterambere n’ubufatanye mu mishinga y’ingenzi.

Inama yasojwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2024, yari yitabiriwe na Perezida Xi Jinping hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’Ubushinwa. Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje raporo zitandukanye zirimo iy’ibikorwa bya Guverinoma, iy’Urukiko Rukuru rw’Igihugu, ndetse n’iy’Ubushinjacyaha Bukuru. Hanemejwe kandi ingengo y’imari y’igihe gito ya 2025, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere ry’ubukungu, n’ivugururwa ry’itegeko rigenga intumwa za rubanda.

Muri iyi nama, u Bushinwa bwagaragaje ko Afurika ikomeje kuba ku isonga mu bafatanyabikorwa b’ingenzi, aho bwiyemeje gukomeza gushora imari muri gahunda z’iterambere nk’ibikorwaremezo n’ubucuruzi. Iki gihugu cyemeje ko kizakomeza gukorana n’ibihugu by’Afurika binyuze muri gahunda ya Belt and Road Initiative (BRI), igamije kubaka imihanda, gari ya moshi, ingufu n’indi mishinga y’iterambere.

Raporo ya Kaminuza ya Boston yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2023, Ubushinwa bwagurije ibihugu by’Afurika miliyari 182.28$, cyane cyane mu bikorwa by’ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga. Mu gihe ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi bikomeje kugabanya inkunga bihaye Afurika, Ubushinwa bwo bwemeje ko buzayitera inkunga binyuze mu ishoramari n’ubucuruzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yagaragaje ko umubano wa Beijing na Afurika urushaho gukomera uko imyaka ishira.

Yagize ati: “U Bushinwa na Afurika byabaye inshuti magara, abafatanyabikorwa beza ndetse n’abavandimwe basangiye ejo hazaza.”

Mu myaka 25 ishize, binyuze mu nama y’ubufatanye hagati y’Ubushinwa n’Afurika (FOCAC), Ubushinwa bwafashije kubaka imihanda ifite uburebure bwa kilometero ibihumbi 100 n’inzira za gari ya moshi zisaga kilometero ibihumbi 10.

Muri iyi gahunda y’ubufatanye, Umujyi wa Chongqing, uzwiho kugira inganda zikomeye, wahamagariye ibihugu by’Afurika kwifashisha ubumenyi bwawo mu iterambere ry’imijyi, inganda n’ikoranabuhanga. Chongqing, icumbikiye inganda zizwi nka Changan Automobile, iri ku isonga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ishishikariza ibihugu by’Afurika gukorana nayo mu kubaka ibikorwaremezo bigendanye n’imodoka zifite ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi w’uyu mujyi, Hu Henghua, yagize ati: “Dufite ubushake bwo gukorana n’ibihugu by’Afurika mu iterambere ry’imijyi, ubwikorezi rusange no gushyiraho ibikorwaremezo by’imodoka zikoresha amashanyarazi.”

Ubushinwa bukomeje gushimangira ko ari umufatanyabikorwa wa mbere wa Afurika mu by’ubucuruzi. Mu 2024, ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Afurika bwageze kuri miliyari 295$, buzamukaho 6.1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Muri rusange, iyi nama y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa yagaragaje ko Afurika izakomeza kugira uruhare rukomeye mu mishinga y’iterambere y’iki gihugu, haba mu ishoramari, ubucuruzi ndetse no mu bikorwaremezo.



Izindi nkuru wasoma

Afurika mu Mboni z’Ubushinwa

Dr. Agnes arangije Manda 2 ku buyobozi bwa AGRA: Ibigwi bye mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Afurika y’Epfo yasohoye itangazo rikakaye nyuma yo kwakira za Kajoriti zayo zikubutse muri DRC.

Igihombo cya Afurika y’Epfo muri RDC n’ingaruka ku bukungu, byabereye umutwaro Ramaphosa.

Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano muri RDC yagejejwe iwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-12 14:26:10 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Afurika-mu-Mboni-zUbushinwa.php