English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibihugu by’ibihanganjye byamuritse "Proposal" yo Guhagarika imirwano , bisaba garanti ya Amerika.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko u Bwongereza, u Bufaransa na Ukraine byemeye gukora ku mushinga wo guhagarika imirwano muri Ukraine, umushinga uzagezwa ku Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi "proposal" izasaba ko Perezida Donald Trump atanga garanti ya Amerika kugira ngo amasezerano y’amahoro abashe kugerwaho neza, yizeza ko igihugu cya Amerika ari cyo gishobora kugira uruhare rukomeye mu guharanira amahoro arambye.

Starmer yavuze ko ibi bizasaba ko Amerika izashyigikira amasezerano yo guhagarika imirwano, agira ati: "Nahoraga nsobanura neza ko ibyo bizakenera garanti (guarantee) ya Amerika kuko ntatekereza ko twagira garanti itarimo." Perezida Trump kandi yizeza ko ashishikajwe no kubona amahoro muri Ukraine, ndetse ko arimo gukomeza kuganira n’abayobozi b’i Burayi ku buryo bwo gushyigikira amahoro.

Mu biganiro aherutse kugirana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ndetse n’abandi bayobozi barimo na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, Starmer yavuze ko nubwo u Bwongereza n’u Bufaransa byateye imbere mu gushyiraho iyi gahunda, byose bizakenera inkunga ya Amerika kugira ngo gahunda zo guhagarika imirwano zibashe kugerwaho.

Perezida Macron, ku rundi ruhande, yavuze ko u Burusiya bushobora kwagura ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine niba nta ngamba zifatika zihari, bityo hakaba hakenewe ihuriro ry’ibihugu byo mu Burayi ndetse n’Amerika kugira ngo u Burusiya butazongera kugira ibikorwa by’intambara mu burengerazuba bwa Ukraine.

Iyi gahunda ifite intego yo kuganira ku nzira zo guhagarika imirwano hagati y’ibihugu byari bihanganye, ikaba itegereje inkunga y’ibihugu by’i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo igere ku ntego y’amahoro mu karere.

Uyu mushinga ugezweho ukomeje gukurura amatsiko menshi ku buryo Amerika izagira uruhare mu gushyigikira umutekano wa Ukraine no kuganira ku buryo bwose bushoboka bwo kubahiriza amahoro arambye.



Izindi nkuru wasoma

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 12:45:50 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibihugu-byibihanganjye-byamuritse-Proposal-yo-Guhagarika-imirwano--bisaba-garanti-ya-Amerika.php