English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi  wa APR FC na Rayon Sports.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wafashe indi ntera mu gusubizanya hagati ya Kapiteni wa Rayon Sports n’uwa APR FC.

Ku munsi wejo hashize tariki 6 Werurwe 2025, amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, bamwe mu bakinnyi bayo bakoze ibiganiro n’itangazamakuru bashishikariza abafana kuzaza kureba umukino uzahuza aya makipe yombi.

Uwatangiye avuga ni kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, watangaje ubwo ikipe ya APR FC yakoraga imyitozo ku kibuga cyayo i Shyorongo.

Uyu kapiteni wa APR FC, yatangaje ko ikipe ye yafashe Derby nk’umukino ukomeye kandi biteguye kurara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports.

Yagize ati “Rayon Sports ituri imbere, ni umukino dufata nk’indi ariko ‘Derby’ iba ari ‘Derby’ uko byagenda kose. Tuyiteguye neza intego ni ukuyitsinda, umunsi wo ku cyumweru tukarara imbere.”

Niyomugabo Claude yakomeje avuga ko uko bakinnye umukino wa Police FC bakayitsinda ibitego 3-1, kuri uyu mukino bazakinamo na Rayon Sports bazaba bafite imbaraga zirushijeho.

Yagize ati “ Umukino wa Police FC wagenze neza nkuko tubyifuza, ubu tugiye kwitegura ‘Derby’, hari ikindi muzabona kirenze ibyo mwabonye. Abakunzi ba APR FC bazaze biteguye ko bazabona intsinzi tukarara ku mwanya wa mbere.”

Nyuma y’umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ejo tariki 6 Werurwe 2025,  ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0, Muhire Kevin nawe yaje gutangaza uko ikipe ye yiteguya ‘Derby’.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevi, yavuze ko intego Rayon Sports ifite ngo ni ugutsinda nubwo badafita Fall Ngagne ariko hari abandi bakinnyi bazakora akazi intego bafite zikagerwaho.

Yagize ati “Kuba Fall Ngagne adahari ni igihombo ku ikipe ariko abandi barahari bazakora akazi nk’ako yakoraga, icya mbere ni uko twitegura, tugasenyera umugozi umwe kandi ndezera ko intego dufite n’ibyo twifuza bizagerwaho. Ni ugutsinda ntagutakaza, niyo ntego.”

Muhire Kevin yasubije Niyomugabo Claude watangaje ko APR FC izarara ku mwanya wa mbere ku cyumweru.

Yagize ati “Ikiza gihari ni uko umwanya wa mbere bawurayeho, reka dutegereza ku cyumweru bizasobanuka ariko icyo nabizeza ni uko ibyo arimo ararota bitazashoboka.”

Uyu mukino wafashe indi ntera muri aya makipe yombi, uzaba kuri iki cyumweru tariki 9 Werurwe 2025. Ni umukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubere ku Amahoro Stadium.

Ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42 naho ikipe ya APR FC niyo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi wa APR FC na Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 09:17:33 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Habayeho-gukozanyaho-hagati-yumukinnyi--wa-APR-FC-na-Rayon-Sports.php