English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika.

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Jose Chameleone, yongeye kujyanwa mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko yari yatangiye koroherwa. Aya makuru yemejwe na Juliet Zawedde, umwe mu nshuti ze zimuri hafi muri iki gihugu.

Mu mashusho yasohoye, Juliet Zawedde yagize ati: "Inshuti yanjye ntabwo imeze neza, yagiye mu bitaro. Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubuzima bwiza ugarukane imbaraga." Yunzemo ko azakomeza kumuba hafi, anasaba abakunzi be gukomeza kumusengera.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Chameleone yerekeje muri Amerika kwivuza, nyuma y’uko abaganga bari bamuhaye inama yo kwita ku buzima bwe. Bivugwa ko yari afite ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga.

Kuva icyo gihe, abafana be bakomeje kumwereka urukundo, bamwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba. Kuba yongeye kujyanwa mu bitaro byateye impungenge abakunzi be, ariko benshi bizera ko azongera kugaruka mu muziki afite imbaraga.

Abakunzi ba Jose Chameleone bakomeje gusabwa kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-18 09:54:46 CAT
Yasuwe: 523


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Arasaba-amasengesho-Jose-Chameleone-yongeye-kujyanwa-mu-bitaro-muri-Amerika.php