English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika.

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Jose Chameleone, yongeye kujyanwa mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko yari yatangiye koroherwa. Aya makuru yemejwe na Juliet Zawedde, umwe mu nshuti ze zimuri hafi muri iki gihugu.

Mu mashusho yasohoye, Juliet Zawedde yagize ati: "Inshuti yanjye ntabwo imeze neza, yagiye mu bitaro. Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubuzima bwiza ugarukane imbaraga." Yunzemo ko azakomeza kumuba hafi, anasaba abakunzi be gukomeza kumusengera.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Chameleone yerekeje muri Amerika kwivuza, nyuma y’uko abaganga bari bamuhaye inama yo kwita ku buzima bwe. Bivugwa ko yari afite ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga.

Kuva icyo gihe, abafana be bakomeje kumwereka urukundo, bamwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba. Kuba yongeye kujyanwa mu bitaro byateye impungenge abakunzi be, ariko benshi bizera ko azongera kugaruka mu muziki afite imbaraga.

Abakunzi ba Jose Chameleone bakomeje gusabwa kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-18 09:54:46 CAT
Yasuwe: 201


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Arasaba-amasengesho-Jose-Chameleone-yongeye-kujyanwa-mu-bitaro-muri-Amerika.php