English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubukene bwugarije Rayon Sports bushobora gutuma itakaza umukinnyi ukomeye.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu mage akomeye  yo kubura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi ndetse no kuzuza inshingano  yagiranye n’abakinnyi batandukanye, amakuru aturuka muri  Rayon  Sports  avuga ko Nsabimana Aimable atahawe ibyo yagombwaga bikaba biri gutuma atagaragara mu myitozo  hamwe na  bagenzi be.

Ku wa 24 Nzeri 2024 umukinnyi ukina yugarira  muri Rayon Sports  Nsabimana Aimable ntago yitabiriye imyitozo  nk’uko  bisazwe  kubera ko ngo haribyo yemerewe  n’ubuyobozi bw’ikipe ariko atahawe.

Nsabimana Aimable n’umukinnyi  w’umuhanga  aho imikino yose yakinnye yagaragaje urwego ruri hejuru  afatanyijemo n’umukinnyi  ufite inkomoko muri Senegal Omar Gning.

Ngabo Roben akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports  mu kiganiro  yahaye itangazamakuru,  yemeje ko  uyu  mukinnyi  atakoze imyitozo  bitewe  n’ikibazo cy’amafaranga afitanye  na Rayon Sports akomeza avuga ko  ikibazo cye  cyizweho  ko kigiye  guhabwa  igisubizo.

Ati’’  Ejo Nsabimana ntiyakoze imyitozo, hari ibyo agobwa n’ubuyobozi, gusa ejo hashize yavuganye  na bwo. Nta  gihindutse  ashobora kuzagaragara  ku mukino wa  dufitanye na Rutsiro FC.’’

Yakomeje avuga ko Rayon Sports  ifite ikibazo  cy’amikoro make ndetse  ko kiri kuganirwaho n’abayobozi batandukane kugira ngo   haboneke  umuti wacyo ndetse mu buryo burambye.

Rayon Sports irikuvugwamo  ibibazo  by’amikoro  izacakirana na Rutsiro FC iri gukora imyitozo  amanywa n’ijoro, akaba ari nayo iyoboye urutonde  rw’agateganyo rwa  Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wishiraniro ku bakunzi  ba Rutsiro FC uzabera kuri  Stade mpuzamahanga  ya Rubavu saa cyenda z’amanywa ku wa Gatandau. Ibi bibazo kandi bya Nsabimana  bije  nyuma y’iminsi mike  Haruna  Niyonzima  atandukanye  na Rayon Sports  kubera  kutuzurizwa amasezerano  bagiranye.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Ubukene bwugarije Rayon Sports bushobora gutuma itakaza umukinnyi ukomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 17:46:38 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubukene-bwugarije-Rayon-Sports-bushobora-gutuma-itakaza-umukinnyi-ukomeye.php