English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports   zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Akarere ka Rubavu nikamwe  mu gakunze kugira abakunzi benshi bafana amakipe  ya Rayon Sports na APR FC, ku wa gatandatu no ku cyumweru  bazaba ba bukereye bagiye kwirebera  amakipe yabo bihebeye, aho Rayon Sports izaba yakiriwe  na Rutsiro FC  mu gihe Etincelles FC yo izakira APR FC.  

Ni imikino y’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona aho iyi mikino yose  izabera kuri Stade Mpuzamahanga y’akarere ka Rubavu saa Cyenda, Rayon Sports niyo izabanza gukina  na Rutsiro FC ku wa Gatandatu  mu  gihe, APR FC na yo izacakirana  na Etincelles bukeye bwaho  ku Cyumweru.

Binyuze kumbuga  nkoranyambaga iyi imikino yatangiye gushyushywa mu buryo butandukanye, aho abiganjemo abafana ba APR FC bavuga ko bagomba gushaka amanota atatu  batura umujinya ikipe ya Etincelles, naho abafana Rayon Sports  bo bakavuga ko bagomba  kunyagira  imvura Y’ibitego ikipe ya Rutsiro.

Yu mukino ugiye guhuza ikipe ya Rayon Sports  na Rutsiro FC ugiye gukinwa mu gihe amakipe yombi yatsinze umukino uheruka, by’umwihariko iyi kipe yo mu Burengerazuba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi ikaba itaratsindwa kugeza ubu.

Mu gihe ku rundi ruhande, amatsiko azaba ari menshi  ku bakunzi ba APR FC kuko umukino wayo na Etincelles FC ni wo wa mbere wa Shampiyona igiye gukina muri uyu mwaka.

Uyu mukino iyi kipe y’i Rubavu yitezemo kwinjizamo amafaranga menshi azava mu bwitabire, bityo ikayakemurisha bimwe mu bibazo byinshi  biyugarije byo kudahemba cyane ko abakinnyi bayo bamaze iminsi ibiri badakora imyitozo kubera ikibazo cy’amikoro make avugwa muri iyi kipe.

Si mu kibuga gusa kuko no hanze yacyo bizaba ari ibicika nk’uko aka karere kamaze kubimenyereza abitabira imikino ya habereye.

 

Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa muri Rwanda Premier League, Bigirimana Guss yabwiye itangazamakuru ko ibi babikoze mu rwego rwo gufasha abantu gusabana binyuze muri Ruhago.

Yagize ati “Ibi twabikoze mu rwego rwo guha impamvu abakunzi ba Ruhago kuko benshi bafata Rubavu nk’ahantu ho kuruhukira. Mu Karere ka Rubavu ho ni umwihariko kuko ni uburyo bwo kuzamura ubukungu kubera abikorera bazacuruza cyane kandi mu nzego zose.”

Yakomeje avuga ko atari Rubavu gusa kuko ibihe nk’ibi binateganyijwe i Huye mu mpera z’Ukuboza 2024.

Bimaze kumenyerwa ko iyo imwe muri aya makipe y’ibigugu muri Ruhago y’u Rwanda yagiye i Rubavu biba ari ibirori  kubera imiterere y’aka karere k’ubukerarugendo, aho usanga abantu benshi bakoresha uwo mwanya mu kuruhuka no gusabana bikomeye.

 

Nsengimana Donatien.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Ubukene bwugarije Rayon Sports bushobora gutuma itakaza umukinnyi ukomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 11:04:36 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-mpera-zicyumweru-APR-FC-na-Rayon-Sports---zirisanga-kuri-Stade-ya-Rubavu-umva-Uburyohe-bwa-Shampiyona.php