Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agateganyo.
Ibitego bine bya Police FC ku busa bwa Kiyovu Sports ni byo birangije umukino, Police FC ika ibaye iya mbere itsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025.
Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi yaguze, ni yo yatangiye neza kuri Kigali Pele Stadium, ariko kwiharira umupira mu minota 10 ya mbere nta kintu byigeze biyifasha kuko ubwugarizi bwa Police FC bwari buhagaze neza.
Uburangare bw’abakinnyi ba Kiyovu Sportsbwa bonetse ku munota wa 12 Ishimwe Christian yazamukanaga umupira wenyine awukuye mu rubuga rwe, akawuha Abedi Bigirimana wawumusubije maze uyu myugariro ahita atsinda igitego.
Iki gitego cya Police cyatumye ishyira umupira hasi yiharira umukino.bidatinze ku munota wa 34Bigirimana Abedi wari wagize uruhare mu gitego cya mbere aza kwitsindira icya kabiri ku ikipe ye.
Nyuma yo kujya mu karuhuko ari ibyo bitego 2-0, Police FC umuvuduko yasorejeho igice cya mbere ni nawo yatangiranye maze nyuma y’iminota ine gusa Mugisha Didier na we yinjira ku rutonde rw’abatsinze uyu munsi, dore ko yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso maze akawuterera inyuma gato y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu izamu rya Djihad Nzeyurwanda.
Police ntabwo yanyuzwe biciye kuri rutahizamu wayo Ani Elijah aho ku munota wa 56 yongeye guhusha igitego cyabazwe ubwo uyu munya-Nigeria yazaga gukubita umutambiko w’izamu maze Didier ashubijemo ujya hanze.
Nyuma yo gukomeza guhusha ibitego Ani Elijah yabonye izamu ubwo yendaga gusimbuzwa aho ku kazi gakomeye kakozwe na Ashraf Mandela uyu rutahizamu yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 maze ava mu kibuga amwenyura.
Gutsinda uyu mukino byatumye Police ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show