English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imvura y’urushyana ni yo  Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agateganyo.

Ibitego bine bya Police FC  ku busa  bwa Kiyovu Sports ni byo birangije umukino, Police FC ika ibaye iya mbere itsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025.

Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi yaguze, ni yo yatangiye neza kuri Kigali Pele Stadium, ariko kwiharira umupira mu minota 10 ya mbere nta kintu byigeze biyifasha kuko ubwugarizi bwa Police FC bwari buhagaze neza.

Uburangare bw’abakinnyi ba Kiyovu Sportsbwa bonetse ku munota wa 12 Ishimwe Christian yazamukanaga umupira wenyine awukuye mu rubuga rwe, akawuha Abedi Bigirimana wawumusubije maze uyu myugariro ahita atsinda igitego.

Iki gitego cya Police cyatumye ishyira umupira hasi yiharira umukino.bidatinze  ku munota wa 34Bigirimana Abedi wari wagize uruhare mu gitego cya mbere aza kwitsindira icya kabiri ku ikipe ye.

Nyuma yo kujya mu karuhuko ari ibyo bitego 2-0, Police FC umuvuduko  yasorejeho igice cya mbere  ni nawo yatangiranye maze nyuma y’iminota ine gusa Mugisha Didier na we yinjira ku rutonde rw’abatsinze uyu munsi, dore ko yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso maze akawuterera inyuma gato y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu izamu rya Djihad Nzeyurwanda.

Police ntabwo yanyuzwe biciye kuri rutahizamu wayo Ani Elijah aho ku munota wa 56 yongeye guhusha igitego cyabazwe ubwo uyu munya-Nigeria yazaga gukubita umutambiko w’izamu maze Didier ashubijemo ujya hanze.

Nyuma yo gukomeza guhusha ibitego Ani Elijah yabonye izamu ubwo yendaga gusimbuzwa aho ku kazi gakomeye kakozwe na Ashraf Mandela uyu rutahizamu yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 maze ava mu kibuga amwenyura.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.

Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 17:41:18 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imvura-yurushyana-ni-yo--Police-FC-inyagiye-Kiyovu-Sports-bituma-irara-ku-mwanya-wa-mbere-byagateganyo.php