English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports WFC yerekanye  ubwambure  bwa AS Kiagali WFC  nyuma yo kuyitsinda  ibitego  5-2.

Ku wa kane tariki ya 26 Nzeri 2024,  ni bwo habaye umukino karundura wahuje  Rayon Sports WFC y’Abari n’Abategarugori na  AS Kigali WFC, mu guhatanira  igikombe kiruta  ibindi  mu Rwanda  cya Super Coupe 2024.

Uyu mukino wahuje amakipe  yombi wabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho umukino watangiye saa kumi zuzuye. Abafana bari baje kureba  uyu mukino baryohewe  n’uyu mukino  kuva ku munota w ambere kugeza ku munota wanyuma   w’uyu mukino.

Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC n’amakipe afitanye  igisobanuro  kinini  muri  Shampiyona y’Abari  n’Abategarugori  yo mu Rwanda, cyane ko Igikombe cya Shampiyona  giheruka  ndetse  n’Igikombe cy’Amahoro giheruka  byose bya twawe na Rayon Sports WFC, naho AS Kigali WFC ikayirwa  mu ntege.

 Rayon Sports  ni yo yinjiye mu mukino  neza kubera ko Marry Chavida Gibi  yatangiye afungura amazamu  ku munota wa11 w’umukino, gusa byafashe iminota 23 gusa ngo SA Kigali WFC yishyure iki gitego, ku munota wa 37 yongeye gushyiramo  igitego cya kabiri  gitsinzwe na Colarie. Abakunzi ba Rayon sports  WFC  batangira kudagadwa mu gihe aba AS Kigali WFC bo bari bari mu bicu.

Igice  cya mbere cy’umukino AS Kigali WFC ari yo iyoboye umukino  nyuma yo gutsinda Rayon Sports  ibitego  2-1.

Mu gice cya kabiri  cy’umukino Rayon Sports WFC yagarukanye imbaraga zidasazwe  zo gushaka ibitego ndetse n’itsinzi muri rusange. Binyuze  muri barutahizamu bakomeye b’iyi kipe  ya Gikundiro ntibyabasabye  gutegereza iminota myinshi  ngo bishyure igitego bari batsizwe, Chavinda  wari wanatsinze  igitego cya mbere  yongeye kwereka abakunzi  ba Rayon Sports ko bagomba gutsinda bakanegukana n’Igikombe.

Ubushongore n’ubukaka abakinnyi ba  Rayon Sports WFC  bari bafite  babugaragaje, batsinda  igitego cya gatatu  gitsizwe na Otolo Muema ku munota wa 85, umuvuduko  wakomeje kuzamuka  maze ku munota wa 90  Muhawenimana  arongera asetsa  inshundura za AS Kigali WFC.

Mu minota y’inyongera  Kaboy  yaje gutsinda igitego  cya Gatanu  bituma umukino urangira ari  ibitego bitanu bya Rayon Sports WFC kuri 2 bya AS Kigali WFC.

Bwa mbere mu mateka ya Rayon Sports  WFC iba yegukanye ihikombe cyayo  ya mbere cya  Super Coupe, kikaba igikombe cyayo cya Gatatu yegukanye muri uyu mwaka w’imikino.

Million 5 z’amafaranga y’u Rwanda  n’Igikombe ni byo  byahawe Rayon Sports WFC, mu gihe AS Kigali  WFC   yahawe  million 3 gus.

 

NSENGIMANA Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.

Donald Trump yashinjije Kamala Harris kuba inyuma y’irindimuka rya Ukraine.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-27 08:25:44 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-WFC-yerekanye--ubwambure--bwa-AS-Kiagali-WFC--nyuma-yo-kuyitsinda--ibitego--52.php