Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.
Umukino w’umunsi wa Gatanu wabereye kuri Stade ya Rubavu aho ikipe y‘akarere ka Rutsiro yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports, uyu wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda warangiye Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rutsiro FC nyuma yo kuyitsinda igitego kimwe kubusa.
Uyu mukino wo ku wa 28 Nzeri 2024 wari witabiriwe n’abafana benshi ba Rayon Sports, ukaba watangiye saa Cyenda z’amanwa.
Rutsiro yari ifite inwaro zabo zose aho kuri uyu mukino yabanjemo; Matumele Monzobo, Habyarimana Eugene, Bwira Bandu Olivier, Shyaka Philbert, Ngilimana Alexis, Uwambazimana Leon, Nizeyimana Jean Claude, Kwizera Eric, Mumbere Jeremie, Habimana Yves tutibagiwe na Mumbere M. Jonas.
Rayon Sports nayo yari yakoze ku bakinyi bakomeye bayo bose cyane ko ntawe yaburaga, Rayon Sports yabanjemo; Khadime Ndiaye, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier Seif, Aruna Madjaliwa, Muhire Kevin, Charles Baale, Azi Bassane ndetse na Iraguha Hadji.
Rayon Sports nk’ikipe nkuru yatangiye iri hejuru yaba muburyo bw’abafana ndetse n’uburyo bwo mu kibuga, ku munota wa gatanu yari ibonye igitego habura gato ku mupira wazamukanywe neza na Aziz Bassane acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti birangira myugariro wa Rutsiro FC arishyize muri koroneri.
Ikipe ya Rutsiro FC yari iri imbere y'abafana bayo nayo ntabwo yiburiraga kuko yabonaga uburyo imbere y'izamu nk'aho Niyonzima Olivier Seif yatakaje umupira wifatirwa na Mumbele Jeremie aho yashoboraga kuwubyaza umusaruro akaba yatsinda igitego ariko biba iby’ubusa.
Rayon Sports yakomeje gukora itandukaniro muri uyu mukino bijyanye n'uko ariyo yihariraga umupira cyane ikanarema uburyo bwinshi imbere y'izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya kabiri cyatangiye Robertinho utoza Rayon Sports akora impinduka mu kibuga havamo Niyonzima Olivier Seif utari wagize igice cya mbere cyiza hajyamo Kanamugire Roger.
Rutsiro FC yaje mu gice cya kabiri iro hejuru ndetse irata n'uburyo dore ko hari n'aho yashakaga penariti ku mupira Habimana Yves yateye myugariro wa Rayon Sports awukozaho n'intoki ari mu rubuga rw'amahina gusa birangira umusifuzi atayitanze.
Rayon Sport byayisabye iminota 50 gusa kugira ngo inyeganyeze inshundura za Rutsiro FC, ku gitego cyatsizwe na Iraguha Hadji ku ishoti riremereye yarekuriye hanze y'urubuga rw'amahina ahawe umupira na Muhire Kevin, Murera iba ibonye igitego ityo.
Amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga aho Rayon Sports yakuyemo Aziz Bassane hajyamo Adama Bagayogo, naho ku ruhande rwa Rutsiro FC Uwambajimana Leon asimburwa na Ndikumana Christian.
Iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon Sports itsinze Rutsiro FC igitego 1-0 iba ibaye intsinzi yayo ya kabiri ibonye yikurikiranya ndetse bituma ijya ku mwanya wa gatatu n'amanota 8.
Indi mikino yakinwe ikipe ya Muhazi United yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 naho Musanze FC inganya na Marine FC igitego 1-1.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show