Ububiligi busabye u Rwanda gukura abasirikare muri RDC, bunashyigikira ibihano kuri Kigali.
Ububiligi bwasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse busaba ko hashyirwaho ibihano bikomeye kuri Kigali, buyishinja gushyigikira umutwe wa M23.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, ku ya 10 Gashyantare, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko Ububiligi bushobora gukoresha "levier de la coopération", bivuze ko bushobora guhagarika inkunga n’ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rwo kugaragaza ko butishimiye uko ibintu bimeze mu Burasirazuba bwa RDC.
Maxime Prévot yagaragaje ko hari impungenge z’uko Goma itaba ari yo ntego ya nyuma y’ibi bikorwa bya gisirikare, anemeza ko agahenge katangajwe na M23 katigeze kubahirizwa.
Ibihano birimo guhagarika ibiganiro n’u Rwanda
Ububiligi bwiyemeje gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gushyiraho ibihano bikomeye birimo guhagarika ibiganiro bya politiki n'ibya gisirikare n’u Rwanda, ndetse no guhagarika amasezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’ibikoresho by’ingenzi hagati y’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda.
Nubwo bimeze bityo, Prévot yagaragaje ko igisubizo cy’iki kibazo kizava mu nzira ya dipolomasi, aho gukoresha imbaraga za gisirikare. Yavuze ko ishyirwaho ry’ibihano rikeneye ko ibihugu byose by’i Burayi byabishyiraho umukono, ibintu asanga bigoye kugerwaho vuba.
Ububiligi busaba RDC kwirinda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
Uretse gusaba u Rwanda guhagarika ibikorwa byacyo, Ububiligi bwakanguriye Kinshasa kwirinda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye.
Prévot yavuze ko Ububiligi bukiri umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba RDC, ariko busaba impande zombi gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’amahoro.
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo kugaba ibitero mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show