English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tito yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutarangazwa n'ibibera muri Congo.

Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange kutarangazwa cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo bakihatira gukora ibikorwa by’iterambere ku buryo bizafasha igihugu kugera ku ntego zacyo.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ubwo hatorwaga abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Muri ayo matora, Samuel Dusengiyumva, Meya w’Umujyi wa Kigali, ni we watorewe kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, akazungirizwa na Haruna Nshimiyimana, mu gihe Kayitesi Marceline yatorewe kuba umwanditsi.

Abandi batowe ni Irene Niyitanga watorewe kuyobora Komisiyo y’ubukungu, Munyakazi Sadate, Makuza Freddy, Nkurunziza Samuel, Tetero Solange, na Me Nyamaswa Raphael, abahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali barimo Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.

Dusengiyumva Samuel, watorewe kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu mujyi, yijeje abanyamuryango ko amatora atari intangiriro y’ibikorwa byinshi biri imbere, akomeje guhamagarira buri wese gukorera hamwe mu kwihutisha iterambere.

Yashimangiye ko gahunda yo kuzamura umuvuduko w’iterambere mu Mujyi wa Kigali izashyirwa mu bikorwa, kandi ko abanyamuryango biteze byinshi ku bayobozi bashya bazabafasha kugera ku ntego z’iterambere z’ibyerekezo by’igihugu.

Tito Rutaremara yasabye abatowe gukora ibishoboka byose kugira ngo banoze inshingano zabo, harimo guharanira gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage no gukomeza gushyira imbere iterambere. Yanavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye, bityo ko Abanyarwanda badakwiye gutakaza igihe cyangwa guhangayika kubera ibibazo by’umutekano bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Abatowe kandi bagaragaje ko biteguye guhatana no gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2, ndetse bakiteguye no kwitabira amahugurwa azabafasha kunoza inshingano zabo no gushyira mu bikorwa imigambi y’iterambere mu gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Ububiligi busabye u Rwanda gukura abasirikare muri RDC, bunashyigikira ibihano kuri Kigali.

Ibiciro ku Masoko byakomeje gutumbagira ku buryo budasazwemuri 2025 – NISR.

Tito yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutarangazwa n'ibibera muri Congo.

Mu muhango wo gufungura Radio ya Sama Karenzi : Scovia yasabye abanyamakuru ikintu gikomye.

Dore imyanzuro yose uko yakabaye yavuye mu nama ya EAC na SADC yigaga ku bibazo bya Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 14:54:16 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tito-yasabye-abanyamuryango-ba-FPR-Inkotanyi-kutarangazwa-nibibera-muri-Congo.php