Ibiciro ku Masoko byakomeje gutumbagira ku buryo budasazwemuri 2025 – NISR.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka mu kwezi kwa Mutarama 2025, aho byageze ku kigero cya 7.4% kivuye kuri 6.8% byari byarazamutseho mu Ukuboza 2024.
Iyi mibare yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, igaragaza impamvu nyamukuru y’iri zamuka nk’iyiyongera ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.
NISR ivuga ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 7.2% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byazamutseho 4% buri mwaka, nubwo bitigeze bihinduka ku gipimo cy’ukwezi ku kwezi.
Ubwikorezi nabwo bwagaragaje izamuka rikomeye aho bwazamutseho 18.5% ku mwaka ndetse na 0.8% ku kwezi. Ibiciro bya serivisi za Resitora na Hoteli byiyongereyeho 9.5% buri mwaka, bikaba byaragize izamuka rya 3.4% mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Ku bijyanye n'ibicuruzwa, ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 7.7% buri mwaka ndetse na 0.4% ku kwezi, mu gihe ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6.8% buri mwaka na 0.8% buri kwezi.
Nubwo hari izamuka ry’ibiciro muri rusange, hari aho ibiciro byagabanutse. Ibiciro by’ibicuruzwa bidasembuye byazamutseho 13.7% ku mwaka ariko bigabanuka ku kigero cya 0.3% ku kwezi. Ibiciro by’ingufu byazamutseho 1.1% ku mwaka ariko bigabanuka ku gipimo cya 0.1% buri kwezi.
Muri rusange, uretse ibicuruzwa bidasembuye n’ingufu, ibiciro byiyongereyeho 6.2% buri mwaka ndetse na 0.8% buri kwezi.
Iri zamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku baguzi ndetse n’abacuruzi, bikaba bisaba ingamba zihamye kugira ngo hagabanywe ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show