U Rwanda rwatangiye igikorwa cyo kubaka amashuri 30 y’icyitegererezo ku rwego rw’Isi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko rwatangiye kubaka ibigo 30 by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET (Centers of Excellence) bizaba biri ku rwego mpuzamahanga, bifite intego yo gufasha Abanyarwanda guhangana ku isoko ry’umurimo ryo ku rwego rw’isi.
Aya mashuri azubakwa mu Turere twose tw’igihugu, buri Karere kakagira ishuri rimwe. Azafasha Abanyarwanda kubona ibikoresho n’ubumenyi byajyaga bishakirwa mu bihugu nka Koreya y’Epfo n’Ubushinwa, bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende.
Amashuri azaba ari ku rwego rw’ibihugu byateye imbere
Uyu mushinga uteganya ko aya mashuri azaba afite ibisabwa byose ku rwego mpuzamahanga, aho azigisha amasomo y’Ikoranabuhanga rigezweho, ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, no kubyaza umusaruro ibyuma.
Abarangiza muri aya mashuri bazahabwa impamyabumenyi zizabemerera gukorera no gukomeza amasomo yabo mu bihugu byateye imbere nka Koreya y’Epfo, Luxembourg, na Austria.
Paul Umukunzi, Umuyobozi Mukuru wa RTB, yavuze ko imirimo yo kubaka amwe muri aya mashuri igeze ku kigero cya 20%.
Yagize ati: "Nko mu ishuri rya Coding Academy riri i Nyabihu, imirimo yaho igeze kuri 20%, kandi duteganya ko mu kwezi kwa cumi tuzaryegura nk’ishuri rya mbere ry’icyitegererezo. Irya kabiri rizubakwa mu cyanya cy’inganda aho twabonye inkunga ya miliyoni 7 z’amadolari yo kuryubaka."
Ubwunganizi mpuzamahanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga
Aya mashuri y’icyitegererezo 15 amaze kubona ingengo y’imari, harimo umubare munini w’azubakwa ku bufatanye n’ibihugu bitandukanye.
Amashuri 8 azubakwa ku bufatanye na Koreya y’Epfo, azatwara asaga miliyari 135 Frw, aho imirimo yo kuyubaka izatangira vuba, akazuzura bitarenze 2027.
Amashuri 3 azibanda ku buhinzi n’ubworozi azubakwa ku nkunga ya Luxembourg, ku giciro cya miliyoni 30 z’amayero, akazuzura mu myaka ibiri iri imbere.
Amashuri 2 azubakwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), inyigo yabyo ikaba iri gukorwa nubwo amafaranga yo kubaka yamaze kuboneka.
Intego ya NST2 mu guteza imbere uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Aya mashuri azakira abanyeshuri bagera kuri 600 buri rimwe, by’umwihariko abana batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange. Ni igice cya gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST 2), igamije ko kugeza mu 2027, aya mashuri yose azaba yaratangiye kwakira abanyeshuri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show