English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Burundi  bwagize icyo buvuga ku gitero cyagabwe mu nama ya AFC/M23 i Bukavu.

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta ruhare cyagize mu gitero cyabereye mu Mujyi wa Bukavu ku wa Kane, aho ibisasu byatewe ahari kubera inama y’umutwe wa AFC/M23 n’abaturage, kigahakana ko nta basirikare bacyo bari muri uwo mujyi.

Muri iki gitero cyabereye mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, abantu 13 barishwe naho 72 barakomereka, nk'uko byemejwe na AFC/M23. Uyu mutwe ushinja igisirikare cy’u Burundi gukoresha ibisasu bya grenade muri icyo gikorwa.

Gusa, Brigadier General Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, yahakanye ibyo birego, agira ati: “Dushyira ku mucyo ku byabereye muri Bukavu uyu munsi. FDNB yamaganye byimazeyo igikorwa kigayitse cyakozwe kandi mbwira abantu ko nta basirikare b’Abarundi boherejwe mu Mujyi wa Bukavu.”

AFC/M23 yatangaje ko babiri mu bakoze icyo gitero bafashwe, mu gihe Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23 wari witabiriye iyo nama, yemeje ko imibare y’agateganyo yerekana ko abishwe ari 11, barimo umugore umwe. Yavuze kandi ko abakomeretse bakomeje kwitabwaho mu bitaro by’i Bukavu.

Uyu mutwe urashinja guverinoma ya Tshisekedi kuba inyuma y’icyo gitero, mu gihe ubutegetsi bwa RDC bwo bwatangaje ko cyakozwe n’“ingabo zo hanze” ziri ku butaka bw’igihugu binyuranyije n’amategeko.

Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko yamaganye “igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’ingabo zo hanze ziri muri RDC mu buryo butemewe.”

Iki gitero gikomeje kongera urujijo ku mutekano muke ugaragara muri Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 igeze ku butegetsi nyuma yo gufata Bukavu, ndetse kikanongera ubushyamirane hagati ya RDC n’ibihugu bituranyi nk’u Burundi.



Izindi nkuru wasoma

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino

Muhire Kevin: Umukinnyi w'ikirenga muri Shampiyona y’u Rwanda - Icyo Darko Novic avuga

Minisitiri Bizimana ashinja RDC n’u Burundi gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere

Bugesera FC mu kibazo cy’imishahara: Abakinnyi banze gukora imyitozo, ibyo ubuyobozi buvuga

Imibanire y'Igihugu cya Congo n’u Burundi mu Ntambara ya M23: Impungenge n'uruhuri rw’ibibazo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-28 08:11:09 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Burundi--bwagize-icyo-buvuga-ku-gitero-cyagabwe-mu-nama-ya-AFCM23-i-Bukavu.php