Imibanire y'Igihugu cya Congo n’u Burundi mu Ntambara ya M23: Impungenge n'uruhuri rw’ibibazo.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta y’igihugu cye, biravugwa ko bafite impungenge z’uko u Burundi bwabafashaga mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 bushobora kubatererana.
U Burundi bumaze igihe bwarohereje muri RDC ingabo zirenga 10,000 zo gufasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23.
Izi ngabo na FARDC bari bahuriye mu ihuriro rya gisirikare rinarimo umutwe wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abazungu ndetse n’Ingabo za SADC.
Kuva M23 yafata Umujyi wa Goma muri Mutarama uyu mwaka iri huriro risa n’iryahise risenyuka, kuko abacanshuro bari baririmo M23 yabohereje iwabo mu gihe zimwe mu ngabo za SADC zamaze gutaha na ho izindi zikaba zaragotewe muri Goma.
Amakuru avuga ko mu kwezi gushize ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Bukavu u Burundi na bwo bwacyuye abenshi mu basirikare babwo kugira ngo bajye kurinda umupaka, mbere yo kongera kubohereza muri RDC kugira ngo bajye kurinda Umujyi wa Uvira.
Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa isanzwe yishyura u Burundi ku bwo kuyoherereza ingabo zo kuyifasha mu ntambara ifite ubwoba bw’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashobora kuyitera umugongo.
Iki gitangazamakuru kivuga ko izi mpungenge zarushijeho kwiyongera, ubwo rwagati mu kwezi gushize u Burundi bwoherezaga i Kigali abakuriye ubutasi bwabwo mu rwego rwo gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati yabwo n’u Rwanda.
Bivugwa ko Congo Kinshasa kuri ubu yamaze kwishyiramo ko u Burundi n’u Rwanda byamaze kwemeranya kutarwana by’umwihariko i Uvira, mu rwego rwo kwirinda ko iyo mirwano yagira ingaruka ku mujyi wa Bujumbura.
Andi makuru avuga ko n’ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gutangaza kenshi ko ari ku ruhande rwa RDC, ku rundi ruhande na we azi neza ko hari urujijo ruri mu gisirikare cy’u Burundi; bijyanye no kuba hari uruhande rw’abasirikare bakuru batumva impamvu u Burundi bwishoye mu ntambara ya Congo.
Ni urujijo n’ubwumvikane buke byiyongereye, ubwo muri Mutarama uyu mwaka abasirikare benshi b’u Burundi bicirwaga muri Ngungu aho barimo barwanira na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show