English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imibanire y'Igihugu cya Congo n’u Burundi mu Ntambara ya M23: Impungenge n'uruhuri rw’ibibazo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta y’igihugu cye, biravugwa ko bafite impungenge z’uko u Burundi bwabafashaga mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 bushobora kubatererana.

Perezida Evariste Ndayishimiye, ubwo y'ari mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, mu biganiro byigaga ku ntambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC, tariki ya 14 Gashyantare 2024.

U Burundi bumaze igihe bwarohereje muri RDC ingabo zirenga 10,000 zo gufasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23.

Izi ngabo na FARDC bari bahuriye mu ihuriro rya gisirikare rinarimo umutwe wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abazungu ndetse n’Ingabo za SADC.

Kuva M23 yafata Umujyi wa Goma muri Mutarama uyu mwaka iri huriro risa n’iryahise risenyuka, kuko abacanshuro bari baririmo M23 yabohereje iwabo mu gihe zimwe mu ngabo za SADC zamaze gutaha na ho izindi zikaba zaragotewe muri Goma.

Amakuru avuga ko mu kwezi gushize ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Bukavu u Burundi na bwo bwacyuye abenshi mu basirikare babwo kugira ngo bajye kurinda umupaka, mbere yo kongera kubohereza muri RDC kugira ngo bajye kurinda Umujyi wa Uvira.

Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa isanzwe yishyura u Burundi ku bwo kuyoherereza ingabo zo kuyifasha mu ntambara ifite ubwoba bw’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashobora kuyitera umugongo.

Iki gitangazamakuru kivuga ko izi mpungenge zarushijeho kwiyongera, ubwo rwagati mu kwezi gushize u Burundi bwoherezaga i Kigali abakuriye ubutasi bwabwo mu rwego rwo gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati yabwo n’u Rwanda.

Bivugwa ko Congo Kinshasa kuri ubu yamaze kwishyiramo ko u Burundi n’u Rwanda byamaze kwemeranya kutarwana by’umwihariko i Uvira, mu rwego rwo kwirinda ko iyo mirwano yagira ingaruka ku mujyi wa Bujumbura.

Andi makuru avuga ko n’ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gutangaza kenshi ko ari ku ruhande rwa RDC, ku rundi ruhande na we azi neza ko hari urujijo ruri mu gisirikare cy’u Burundi; bijyanye no kuba hari uruhande rw’abasirikare bakuru batumva impamvu u Burundi bwishoye mu ntambara ya Congo.

Ni urujijo n’ubwumvikane buke byiyongereye, ubwo muri Mutarama uyu mwaka abasirikare benshi b’u Burundi bicirwaga muri Ngungu aho barimo barwanira na M23.



Izindi nkuru wasoma

Umunyezamu wa Bayer Leverkusen, Tella yikuye mu ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina n’u Rwanda

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Hatangajwe amatariki M23 na Leta ya Congo bazagirana ibiganiro.

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 12:57:51 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imibanire-yIgihugu-cya-Congo-nu-Burundi-mu-Ntambara-ya-M23-Impungenge-nuruhuri-rwibibazo.php