English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bugesera FC mu kibazo cy’imishahara: Abakinnyi banze gukora imyitozo, ibyo ubuyobozi buvuga

Abakinnyi b’ikipe ya Bugesera FC bakoze igisa no kwigaragambya kuri uyu wa Kane, banga gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara bamaze amezi atatu batarahabwa. Nk’uko bitangazwa na bamwe muri bo, ku itariki ya 15 Werurwe, ibirarane bizaba bimaze amezi ane.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko koko bugifite umwenda w’amezi atatu, ariko bwabasabye gutegereza kugeza nyuma y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga (international break) muri uku kwezi kwa Werurwe, ari nabwo bwizeza ko bazishyurwa. Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yavuze ko amafaranga yo kwishyura abakinnyi ataraboneka kuko ingengo y’imari ivuguruye yo mu kwezi kwa mbere itarasohoka.

Iki kibazo si ubwa mbere kigaragaye muri iyi kipe, kuko no mu mwaka ushize Bugesera FC yari yagejeje ku mezi atanu idahemba abakinnyi, ariko nyuma bakaza guhembwa icyarimwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 muri shampiyona n’amanota 23, ikaba iri kwitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona aho izasura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Ikibazo cy’imishahara gikunze kugaragara muri shampiyona y’u Rwanda, aho amakipe atandukanye akunze kugira ibibazo by’amikoro, bigatuma abakinnyi bayo batabona ibyo bemerewe.

Ijambo.net izakomeza gukurikirana uko ubuyobozi bwa Bugesera FC buzacyemura iki kibazo.



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino

Dore abakinnyi 7 bakina muri Rwanda Premier League bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo

Bugesera FC mu kibazo cy’imishahara: Abakinnyi banze gukora imyitozo, ibyo ubuyobozi buvuga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 15:26:28 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bugesera-FC-mu-kibazo-cyimishahara-Abakinnyi-banze-gukora-imyitozo-ibyo-ubuyobozi-buvuga.php