English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Bizimana ashinja RDC n’u Burundi gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu gufatanya n’abasize bayikoze mu 1994, byanatumye bashinga umutwe wa FDLR.

Ibi yabitangaje ku wa 5 Werurwe 2025 mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko, hagamijwe kurebera hamwe imiterere y’iyo ngengabitekerezo mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ikomeje gukwirakwira, bitewe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi bayihembere. Yatanze urugero kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wavugiye i Kirundo muri Gashyantare 2025 amagambo akarishye, asaba Abarundi "kwitegura guhangana n’Abanyarwanda."

Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. (...) Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Ipuuu sha! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”

Minisitiri Bizimana yavuze ko iyo imvugo irimo urwango ivuzwe n’umukuru w’igihugu, irushaho gukaza ubukana bw’iyo ngengabitekerezo mu baturage.

Yanakomoje ku bayobozi ba RDC barimo Minisitiri w’Ubucamanza, Constant Mutamba, wavuze ko u Rwanda na Perezida Kagame ari abanzi ba RDC, ndetse na Minisitiri w’Itangazamakuru, washinje Abatutsi ubwicanyi.

Ubufatanye bwa RDC, u Burundi na FDLR mu guhungabanya umutekano

Minisitiri Bizimana yagarutse ku ruhare rwa FDLR, umutwe washinzwe n’abahoze muri Leta ya Habyarimana, wihishe mu burasirazuba bwa RDC. Yavuze ko ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zifatanya na FDLR mu kurwanya M23, kandi u Rwanda rwamaze kwamagana ubwo bufatanye kuko bugamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Inzira y’amahoro mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri Bizimana yavuze ko hakenewe ibisubizo birambye, birimo:

·         Kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe ikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside;

·         Gukumira imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo b’Abatutsi;

·         Kunga Abanyekongo bose no gukemura ibibazo by’impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda;

Gushyigikira ibiganiro by’amahoro byatangiye binyuze mu masezerano ya Luanda-Nairobi afashijwe n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Ububiligi, ndetse n’imiryango nka UN na EU. 

Iyo nama yasojwe hasabwe ko hakazwa ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe kwimakaza amahoro n’ubumwe mu karere.



Izindi nkuru wasoma

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Ukraine Ikwiye kwemera ko itazigera yigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya - Amerika

Ubuhamya bushya: Perezida Kagame avuga uko Tshisekedi yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside

SADC yizeje DRC inkunga ikomeye mu guhangana n’Umutwe wa M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 10:00:26 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Bizimana-ashinja-RDC-nu-Burundi-gukwirakwiza-ingengabitekerezo-ya-Jenoside-mu-karere.php