English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhire Kevin: Umukinnyi w'ikirenga muri Shampiyona y’u Rwanda - Icyo Darko Novic avuga

Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yagaragaje ko ashimishwa n’ubuhanga bwa kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ndetse amwita umukinnyi ufite ubuhanga kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Sitade Amahoro ku Cyumweru, warangiye APR FC na Rayon Sports zinganyije 0-0.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Novic yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye mu kugarira, ariko yemeza ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza mu gucunga umupira n’imipira y’imiterekano.

Ati: "Ntabwo byoroshye gukina na Rayon Sports ifite abakinnyi barebare kandi bafite ubuhanga mu gusatira. Bafite nimero 11… yego, Muhire Kevin, birashoboka ko ari we mukinnyi mwiza ku kirenge muri shampiyona, ku buryo atera imipira y’imiterekano ndetse nanabibwiye umunyezamu wanjye.”

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 42.



Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri Manda ya Kabiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-10 15:34:55 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhire-Kevin-Umukinnyi-wikirenga-muri-Shampiyona-yu-Rwanda--Icyo-Darko-Novic-avuga.php