English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tariki 23 Mutarama 1991: Umunsi Ingabo za RPA zahinduye amateka y’u Rwanda.

Tariki 23 Mutarama 1991 izahora iteka yibukwa nk’umunsi w’amateka akomeye mu rugamba rwahinduye icyerekezo cy’u Rwanda. Ni bwo Ingabo za RPA-Inkotanyi zagabye igitero cyihariye ku Mujyi wa Ruhengeri, zibohoza imfungwa zari zarafungiwe muri gereza ya Ruhengeri zishinjwa kuba ibyitso.

Iki gikorwa, cyari giteguwe mu buryo bwitondewe, cyayobowe n’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA icyo gihe, Maj Gen Kagame Paul.

Nubwo igitero cyari cyateguwe kugabwa tariki 22 Mutarama 1991, ingorane z’urugendo rwo mu Birunga zatumye bwira ingabo zikiri mu misozi miremire. Byabaye ngombwa ko igikorwa gisubikwa amasaha make kigashyirwa ku wa 23 Mutarama.

Ku mugoroba w’iyo tariki, umujyi wa Ruhengeri wagabweho igitero cyihuse kandi cyizewe, maze ingabo za RPA zigarurira uwo mujyi zinyuze mu buryo bugaragaza ubushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa intambara zihanitse.

Ibi ntibyari ukwigarurira gusa umujyi cyangwa gereza ya Ruhengeri; cyari igikorwa gifite ubutumwa bukomeye: guha ingufu urwo rugamba no gutanga icyizere ku banyarwanda bari baratakaje icyizere cy’ejo hazaza.

 Imfungwa zafungurwaga zabohokaga ku ngoyi z’ubutabera bwari bwarabasimbutse, bigaragaza intumbero yari imbere yo kubohora igihugu mu buryo bwose.

Uyu munsi usigaye ari ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari n’umurava, ntibaheranwe n’imbogamizi z'ikirere cyangwa z'ibikorwa.

Ni umwe mu masomo akomeye y’uko ibitekerezo byiza n’imyanzuro y’ubutwari bishobora guhindura icyerekezo cy’igihugu, bikarenga imipaka y’ibishoboka mu gihe gito.



Izindi nkuru wasoma

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ry’umujenerali wa Sudani

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 07:59:59 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tariki-23-Mutarama-1991-Umunsi-Ingabo-za-RPA-zahinduye-amateka-yu-Rwanda.php