English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ry’umujenerali wa Sudani

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ryakozwe n’umujenerali wo muri Sudani wo hejuru, baburira ko hashobora kwiyongera amakimbirane mu karere.

Mu ijambo rye ku mugoroba wo ku Cyumweru, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Sudani, General Yasir al-Atta, yavuze ko ibibuga by’indege bya Tchad muri N’Djamena na Amdjarass bashobora kubigabaho “ibitero bya gisirikare byemewe” kandi ashinja Sudani y’Epfo gucumbikira “abagambanyi”.

Ku wa Mbere, Juba mu itangazo ryayo yamaganye aya magambo ivuga ko ari “ukurenga ku mugaragaro ku mategeko mpuzamahanga”, ishimangira ko yiyemeje amahoro ariko inaburira ko izafata ingamba zose za ngombwa zo kurengera ubusugire bw’igihugu.

Itangazo rya Guverinoma ya Tchad ryo ryagize riti: “Niba metero kare imwe y’ubutaka bwa Tchad ibangamiwe, Tchad izasubiza yisunze amahame y’amategeko mpuzamahanga.”

Guverinoma ya Tchad yamaganye cyane ibyatangajwe na General Yasir al-Atta ivuga bishimangira intege nke z’umutekano mu karere mu gihe amakimbirane yo muri Sudani yegereje umwaka wa kabiri.



Izindi nkuru wasoma

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ry’umujenerali wa Sudani

Ibisobanuro: Abadepite b’Afurika y’Epfo bahangayikishijwe n’itaha ry’Ingabo za SADC muri RDC

Sudani y’Epfo mu mvururu za Politiki: Ese Intambara ya Gisivile igiye kwaduka?

Afurika y’Epfo yasohoye itangazo rikakaye nyuma yo kwakira za Kajoriti zayo zikubutse muri DRC.

Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’amashuri yose muri Sudani y’Epfo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-25 09:31:40 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sudani-yEpfo-na-Tchad-byamaganye-iterabwoba-ryumujenerali-wa-Sudani.php