Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ry’umujenerali wa Sudani
Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ryakozwe n’umujenerali wo muri Sudani wo hejuru, baburira ko hashobora kwiyongera amakimbirane mu karere.
Mu ijambo rye ku mugoroba wo ku Cyumweru, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Sudani, General Yasir al-Atta, yavuze ko ibibuga by’indege bya Tchad muri N’Djamena na Amdjarass bashobora kubigabaho “ibitero bya gisirikare byemewe” kandi ashinja Sudani y’Epfo gucumbikira “abagambanyi”.
Ku wa Mbere, Juba mu itangazo ryayo yamaganye aya magambo ivuga ko ari “ukurenga ku mugaragaro ku mategeko mpuzamahanga”, ishimangira ko yiyemeje amahoro ariko inaburira ko izafata ingamba zose za ngombwa zo kurengera ubusugire bw’igihugu.
Itangazo rya Guverinoma ya Tchad ryo ryagize riti: “Niba metero kare imwe y’ubutaka bwa Tchad ibangamiwe, Tchad izasubiza yisunze amahame y’amategeko mpuzamahanga.”
Guverinoma ya Tchad yamaganye cyane ibyatangajwe na General Yasir al-Atta ivuga bishimangira intege nke z’umutekano mu karere mu gihe amakimbirane yo muri Sudani yegereje umwaka wa kabiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show