Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze. Mu ruzinduko rwe, Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri bahiga ndetse atanga ikiganiro cyibanze ku bufatanye bwa gisirikare mu kubaka Afurika itekanye.
Gen Muhoozi uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Kane, yakiriwe n’umuyobozi w’iri shuri, Brig Gen Andrew Nyamvumba, maze atambagizwa ibice byaryo, aho yateye igiti nk’ikimenyetso cyo kubungabunga ibidukikije.
Mu ijambo rye, Gen Muhoozi yagaragaje ubufatanye bw’amateka hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko ari umusingi ukomeye mu gukemura ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati: Hamwe n’ubushobozi bw’ibyo bisirikare byombi bikomeye, nta kibazo na kimwe cyatunanira tubishyizeho umuhate."
Mu kiganiro yatanze, Gen Muhoozi yibanze ku nsanganyamatsiko yerekeye ubufatanye mu by’umutekano mu gutegurira Afurika itekanye, asaba abanyeshuri guharanira iterambere ry’umugabane no gushyira imbere indangagaciro za Pan-Africanism.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko nk’Abanyafurika twikorera ubucukumbuzi bw’ibibazo byacu kandi tugashaka ibisubizo bidahungabanya inyungu z’abaturage bacu.”
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama uyu mwaka ryakiriye abanyeshuri 108 baturutse mu bihugu 20 birimo Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Nigeria, South Sudan, Ghana, n’ibindi.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi rugaragaza imibanire ishimangirwa hagati ya Uganda n’u Rwanda, ndetse rukaba ikimenyetso cy’ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kubaka umutekano n’iterambere rirambye mu karere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show