English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America, ishinzwe ubutasi n’Ibikorwa bidasanzwe mu bya gisirikare, bagirana ibiganiro ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’amahoro mu karere.

Perezida Kagame yakiriye uyu Mushingamategeko Dr. Ronny Jackson kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko “Perezida Kagame yakiriye Umushingamategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, Dr. Ronny Jackson, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe serivisi za gisirikare mu by’ubutasi n’ibikorwa byihariye, baganira ku mikorenire isanzwe hagati y’Ibihugu byombi no guteza imbere amahoro mu karere.”

Uyu Mushingamategeko n’itsinda ayoboye bari baherekejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS), Aimable Havugiyaremye, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Ni uruzinduko rubaye mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo harimo ibibazo by’umutekano byumwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanazamuye umwuka mubi mu mubano hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za America, ni kimwe mu Bihugu byakunze gushimangira ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC, bizakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro, ndetse Guverinoma y’iki Gihugu ikaba yarakunze gusaba ubutegetsi bwa Congo gushakira umuti ikibazo umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka, yabajijwe ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, ntiyagira byinshi abivugaho, gusa avuga ko ari ibibazo bikomeye.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika

Perezida Tshisekedi yashimangiye imikoranire mu by’amabuye na Amerika

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-21 14:55:40 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-mu-biganiro-nUmuyobozi-wa-Komisiyo-yUbutegetsi-bwa-Amerika.php