English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6 kugirango ivugururwe, ibe nziza kurushaho.

Aya makuru aravuga ko iyi Sitade irafungwa guhera tariki 1 Gashyantare 2025 kugeza tariki 31 Kamena 2025. Ibikorwa bigiye kuvugururwa harimo ikibuga cyimaze iminsi kigaragara nabi mu gihe imvura yaguye, amazi ntabwo apfa gukama nkuko ibindi bibuga bigezweho bimeze.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingengo y’imari izakoreshwa ariko ikiriho ni uko bishobora gutwara amafaranga menshi kuko u Rwanda rwifuza kugira Sitade nziza nyinshi mu gihugu kugirango mu myaka iri imbere hazagire irushanwa ry’umupira w’amaguru rwakira Kandi rikomeye.

Nta gihe kinini gishize Sitade ya Huye yubatswe ndetse ishyirwa ku rwego mpuzamahanga kugirango u Rwanda rujye ruhakirira imikino mpuzamahanga mu gihe hubakwaga Sitade Amahoro iheruka kuzura nubwo nayo hari ibitarakorwa ngo bimere neza.

Iyi Sitade y’akarere ka Huye niyo amakipe 2 arimo Mukura VS ndetse na Amagaju FC, yakiriraho imikino yayo ya Shampiyona. Nitangira kuvugururwa dushobora kubona aya makipe yakirira kuri Sitade ya Muhanga cyangwa ahandi bazaba bahisemo.



Izindi nkuru wasoma

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda

Uko RDC yishyuye Ibitangazamakuru mpuzamahanga 13 ngo bikwirakwize ibinyoma bisebya M23

Sudani y’Epfo mu mvururu za Politiki: Ese Intambara ya Gisivile igiye kwaduka?

Ikibazo cy'Ibinyabutabire byarengeje igihe bikibitse mu Mashuri giteye inkeke.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 20:33:41 CAT
Yasuwe: 85


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Stade-mpuzamahanga-yakarere-ka-Huye-igiye-gufungwa-mu-gihe-cyamezi-6.php